Ngororero: Intwari z'Imena z'abanyeshuli b'i Nyange zabibye imbuto ya Ndi Umunyarwanda
Mu murenge wa Nyange ku gicumbi cy'Intwari z'IMENA z'abanyeshuli b'i Nyange habereye ibirori byo kwizihiza ubutwari bw'izi Ntwari.
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco ari kumwe n'umuyobozi wa CHENO Bwana Ngarambe François, Komite Nyobozi y'Akarere, inzego z'umutekano n'abaturage b'Akarere ka Ngororero bitabiriye umuhango wo kwizihiza ibi birori.
Izi ntwari zashyizwe mu cyiciro cy'#Imena ni abari abanyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya #Nyange mu 1997, igihe bagabwagaho igitero n'abacengezi mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira kuwa 19/03/1997 babasaba kwitandukanya hakurikijwe ibyiswe ubwoko bw'Abahutu n'Abatutsi ariko bo bakanga bagasubiza bati: "Twese turi Abanyarwanda".
Bityo baba babibye imbuto ya Ndi Umunyarwanda.
Ibirori byaranzwe no gusura inzu ibumbatiye amateka y'Intwari z'Imema z'abanyeshuli b'i Nyange, kunamira izi Ntwari hashyirwa indabo ku gicumbi cy'izi Ntwari, impanuro , imbyino, indirimbo n'imivugo byose byarataga ubutwari bw'aba banyeshuli babibye imbuto ya Ndi Umunyarwanda ubu yinjiye mu mateka y'u Rwanda ndetse n'isi yose.




Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…