Ngororero: Intwari z'Imena z'abanyeshuli b'i Nyange mu mateka y'u Rwanda
Kwizihiza ku nshuro ya 31 umunsi w'Intwari z'Igihugu byabereye mu mirenge yose ku nsanganyamatsiko igira iti "Ubutwari n'Ubumwe bw'Abanyarwanda, inkingi z'iterambere. " Ku rwego rw'Akarere wizihirijwe ku gicumbi cy'Intwari z'Imema z'abanyeshuli b'i Nyange mu murenge wa Nyange
Ibirori byabanjirijwe no gusura inzu ibumbatiye amateka y'Intwari z'Imema z'abanyeshuli b'i Nyange aho abaje kwizihiza uyu munsi basobanuriwe aya mateka mu ipfundo ryayo ari ryo joro ryo kwa 18 rishyira uwa 19/03/1997.
Muri iri joro nibwo izi Ntwari zagaragaye igihe banze kwitandukanya bakurikije amoko y'icyo gihe babisabwe n'abicanyi bari bateye iryo shuli.


Bavugiye icyarimwe bati "Twese turi abanyarwanda", bityo baba babibye imbuto ya "Ndi Umunyarwanda" ubu yinjiye mu mateka y'u Rwanda by'umwihariko n'isi yose muri rusange". Igikorwa cyakomereje ku gicumbi cy'izi Ntwari. Abitabiriye bazunamiye bashyira indabo ku mva.
Ibirori byitabiriwe n'itsinda ry'abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intaray'Iburengerazuba Madame Uwambajemariya Florence, abagize Komite Nyobozi y'Akarere, abayobozi b'Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere, bamwe mu bajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere, abayobozi b'amadini n'amatorero, ab'amashuli abanza n'ayisumbuye, abanyeshuli n'abaturage b'Umurenge wa Nyange.
Ibirori byaranzwe n'impanuro z'abayobozi zarataga ibigwi by'Intwari bagira bati “Kuba intwari ntibisaba imyaka, igihagararo, ubutunzi, ububasha,…. bisaba kugira umutima wa kimuntu wuje indangagaciro zirimo iyo gukunda igihugu n'abagituye…”







Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…