Ngororero: Intumwa za rubanda zagarutse kureba aho abaturage bageze mw'iterambere
Kuri uyu wa 14/03/2022 ntumwa za rubanda ziri mu turere.
Akarere ka NGORORERO kagenderewe n'itsinda ry'abadepite riyobowe na Hon.Uwineza Beline akaba vice presidente wa PAC.
Mu gihe cy'ibyumweru 2 uruzinduko rwabo ruzibanda ku kureba aho ibibazo byagaragaye mu mwaka wa 2020 bigeze bishakirwa ibisubizo, hazabaho gusura ibikorwa biteza imbere abaturage birimo ibikorwa remezo imihanda, imiyiboro y'amazi, amashanyarazi n'amashuli.
Bazanareba uburyo inzibutso za jenoside yakorewe abatutsi zibungwabunzwe n'aho abarokotse jenoside bageze biyubaka.
Hazanabaho kubonana n'abaturage no kugirana ibiganiro nabo harebwa uburyo imiryango ibayeho n'impamvu zitera amakimbirane hagamijwe kugira umuryango ushoboye kandi utekanye.
Hazanarebwa ibikorwa Nyakubahwa Perezuda wa Repubulika yemereye abaturage, hazasurwa imishinga y'iterambere harebwa uburyo icunzwe n'icyo imariye abaturage.
Abadepite bakiriwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'abagize inama y'umutekano yaguye y'Akarere n'abayobozi b'amashami.
Kuri uyu mugoroba barimo kureba aho bimwe mu bikorwa remezo bigeze mu guhindura imibereho y'abaturage.



Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…