Ngororero: Inteko Ishinga Amategeko ntizahwema guharanira agaciro k'umugore- Hon. Speaker Kazarwa

Ku rwego rw'Igihugu umunsi mpuzamahanga w'umugore wizihirijwe mu Karere ka Ngororero mu murenge wa Hindiro ku nsanganyamatsiko igira iti: "Umugore ni uw'agaciro" (Empowered Women, Stronger Nation)
Umunsi waranzwe b'ibirori by'akataraboneka n'impanuro z'abayobozi byose byerekezaga ku gaciro k'umugore mu muryango nyarwanda.

Perezida w'Inama  y'Igihugu y'Abagore Madame Nyiramajyambere Berancille yashimiye ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu bwashubije agaciro abagore bakaba bisanga mu bice byose by'amajyambere.
Yagize ati: "natwe abagore dufite ingamba mu kwihutisha NCT 2  dukora cyane, twihuta kurushaho mu iterambere. 
Duhoze umutima ku  muryango ushoboye kandi utekanye uzira amacakubiri n'amakimbirane."

Imbaga y'abitabiriye ibirori bumvise ubuhamya bw' umuryango wabagaho mu makimbirane ubu ukaba utekanye, ugeze kure mu iterambere kuko wabyaje amahirwe aho batuye:
Bayobotse amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, bakora imishinga ubu baratunze baratunganiwe buri mwaka bagura inka. 


Intumwa ya UN WOMEN yibukije abagore ko bari mu  mbaraga zubaka igihugu  asaba iinzego zose gukomeza gushyigikira imugore.
Umunsi waranzwe kandi no kuremera imiryango itandukanye yahawe inka, ibigega bifata amazi n'amashyiga ya kijyambere. Abagore bamuritse ibikorwa bibateza imbere haba mu buhinzi, ubworozi , ubukorikori, ububoshyi, imyuga n'ibindi.
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco yagarutse ku mateka yadindije umugore, ashimira ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu budahwema kwimakaza uburenganzira bw'umugore  mu nzego zose ntaho bahejwe.


Ubu bafite uruhare mu buzima bwose bw'Igihugu haba mu mutekano, ubukungu na politki.
Yasabye ko ibikibangamira uburenganzira busesuye bw'umugore (ihohoterwa rishingiye ku gitsina no ku mutungo, abangavu batwita inda zitateganijwe, kuba hakiboneka abagore batari bitunyuka mu gukorana n'ibigo by'imali, abana bata ishuli,..) bigomba kuvaho burundu.

Presidente w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'abadepite Hon. Kazarwa Gertrurde yashimiye abafatanyabikorwa bose batumye uyu munsi mpuzamahanga w'umugore ugenda neza, ashimira umuryango watanze ubuhamya asaba n'abandi babana mu amakimbirane kugera ikirenge mu cyabo.
Yagarutse ku nsanganyamatsiko y'uyu munsi yibanda ku ruhare  rw'umugore mu iterambere ry'u Rwanda. Yagarutse ku mbogamizi zikibangamira ihame ry'uburinganire asaba inzego zose gushyira hamwe izo mbogamizi zikavaho burundu.
Yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko by'umwihariko Ihuriro ry'Abanyarwandakazi bo mu Nteko Ishinga Amategeko FFRP batazahwema guharanira ko agaciro k'umugore karushaho gushinga imizi muri sosiyete nyarwanda.

IBIRORI BY'UMUNSI MPUZAMAHANGA W'UMUGORE MU MAFOTO


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->