Ngororero: Inkomezabigwi zirasabwa kuzana impinduka mu mibereho myiza y'abaturage

Kuri uyu wa 14/03/2022 Urugerero rw 'Inkomezabigwi icyiciro cya 9 rwatangiye mu mirenge yose y'Akarere ka Ngororero. Ku rwego rw'Akarere igikorwa cyabereye mu murenge wa Kabaya. Aha umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'inzego z'umutekano, umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, Umutahira yifatanije n'intore z'urubyiruko 147 rwo muri uyu murenge. Hashijwe ibibanza 2 habumbwa n'amatafali yo kubakira abatishoboye.  Mw'ijambo yagejeje ku ri izi ntore zatangiye urugerero umuyobozi w'Akarere yasabye urubyiruko n'ababyeyi kugira ishyaka ryo guharanira iterambere ry'Akarere bishakamo ibisubizo, badateze amaso ak'imuhana kaza imvura ihise. Urugerero ruzamara amezi 2 ku nsanganyamatsiko igira iri: " Duhamye umuco w'ubutore ku rugerero rwo kwigira". Yabasabye kurangwa n'indangagaciro nyarwanda  
kandi bagakurikurana amasomo bazahabwa barangwa n'imyitwarire myiza. Yagarutse ku mateka y'Itorero mu Rwanda asaba urubyiruko kugera ikirenge mu cy'Intore zarubanjirije bakaba bandebereho bakarangwa n'ubutwari n'ubwitange.

Yaboneyeho umwanya wi gushimira urubyiruko uruhare rwabo mu gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye imibereho myiza by'umwihariko gushishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Yabasabye kuzakora ibikorwa bufatika bazajya bibukirwaho bakazasiga impinduka nziza zizaramba; bagaca ukubiri n'ingeso mbi zirimo gufata ibiyobyabwenge n' ubwomanzi.
Mayor Nkusi yagarutse ku bigomba kuranga umuryango utekanye uzira amakimbirane n'imirire mibi. Yasabye abawugize bose kwitwararika ugasugira kuko niwo musingi igihugu cyubakiyeho..
Yafashe umwanya uhagije wo kwibutsa gahunda za Leta zirimo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, Ejo Heza, kurwanya imirire mibi n'igwingira,....Yanavuze kuri gahunda ya Girinka asaba abagenerwabikorwa kuyibyaza umusaruro bagaharanira imibereho myiza yabo n'ababo.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->