Ngororero: Ingengabitekerezo ya Jenoside tuyitwike ishye ikongoke-Meya Nkusi
Kuri uy wa mbere tariki ya 2/12/2024 hateranye inama mpuzabikorwa y'Akarere iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe.
Ingingo yo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yahawe umwanya urambuye.
Muri iyi nama umuyobozi w'Akarere yagaragaje ishusho yako n'aho kageze mu iterambere n'imbogamizi gahura nazo zirimo igitotsi cy'ingengabitekerezo ya Jenoside giherutse kugaragara mu Karere. Yasabye buri wese gutanga ibitekerezo kugirango iki cyasha gisibangane burundu.




Mayor NKUSI: "twiteguye kumva impanuro za buri wese mu gusigasira umusingi w'ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda kuko twahisemo kuba umwe no gukorera hamwe.
Tugomba kugendera kure icyatuma dutezuka kuri iyi ntego.
Yagize ati "ingengabitekerezo ya Jenoside tuyamagane kure, tuyirandurane n'imizi yayo yose, tuyitwike, ishye, ikongoke ubuziraherezo".
Padiri Gilbert Ntirandekura Perezida w'Ihuriro ry'Amadini n'Amatorero (RIC) mu kiganiro kirambuye kuri Ndi Umunyarwanda no ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yatinze ku bumwe bw'Abanyarwanda n'agaciro kabwo mu buzima bwa buri munsi.
Mu ndirimbo yigishije imbaga yitabiriwe iyi nama yagize ati: "Ubumwe bwacu nzabuharanira, nzabunambaho kuko ni ipfundo ry'u Rwanda".
Umuyobozi wa POLICE yatanze ikiganiro ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Umuyobozi w'Ingabo yaganiriye ku mutekano by'umwihariko mu minsi mikuru isoza umwaka, Visi Meya ASOC yatanze ikiganiro ku ishyirwamubikorwa rya gahunda za Leta zitandukanye, imbogamizi n'ingamba.




Mu kungurana ibitekerezo abayobozi batandukanye bagaragaje ko batewe ipfunwe no kuba mu Karere hakirangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside barahirira ko bagiye kuyirandurana n'imizi yayo yose.
Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere Madame Nyiramasengesho Jeannette wari umushyitsi mukuru yasabye abayobozi ku nzego zose ko nta ngengabitekerezo ya Jenoside igomba kongera kurangwa mu Karere ka Ngororero.
Yagize ati "kirazira gutenguha ubuyobozi bwiza rw'Igihugu cyacu bubumbatiye ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda. Byaba ari ugutarira igihango abanyarwanda dufitanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Yongeyeho ko guhura kw'abayobozi baganira ku bibazo gusa atari byo ko ubutaha hazabaho guhura abantu bishimira intambwe yatewe mu iterambere.
Iyi nama iba 2 mu mwaka igahuza abayobozi kuva ku mudugudu kugeza ku Karere, yitabiriwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere, Perezida w'Inama Njyanama, Perezida wa Ibuka, bamwe mu bajyanama mu nama Njyanama y'Akarere, abayobozi b'Imirenge 13, Utugari 73 n'Imidugudu 419.
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…