Ngororero: Inama Njyanama yemeje ingengo y'imali ya 2020/2021
Uyu munsi kuwa 30 Kamena 2020 Inama isanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere yateranye iyobowe na President wayo Dr DUSHIMUMUREMYI Jean Paul.
Ku murongo w'ibyigwa hari ingingo 10 zirimo
- gusuzuma uko ingengo y'imali 2029/2020 yakoreshejwe,
- kwemeza ingengo y'imali ya 2020/2021
- gusuzuma ishyirwa mubikorwa ry'imihigo n'igenamigambi 2019/2020
- kureba ishyirwamubikorwa y'inama z'Umugenzuzi Mukuru y'imali ta Leta
- kwemeza ibipimo bivuguruye by'imisoro n'amahoro.
Inama Njyanama yemeje ingengo y'imali ya 2020/2021 ingana na 20,788,401,146 frws.

Intumwa ya MINECOFIN yashimye uburyo ingengo y'imali ya 2020/2021 yateguwe
Igizwe:
n'ingengo y'imari isanzwe: 10,644,016,302 frws n'ingengo y'imari y'iterambere: 10,144,384,844frws.
Ingengo y'imali 2020/2021 yagabanutseho 4% ugereranije n'iy'umwaka ushize kuko ku rwego rw'isi ubukungu bwahungabanye kimwe no mu Rwanda kubera COVID-19 nk'uko umukozi wa Ministeri y'imali wari witabiriye iyi nama yabisobanuye.
Ibikorwa byongerewe amafaranga ni iby'uburezi ahagaragara kuzubakwa ibyumba by'amashuri 350 bishya bikajyana n'abarimu bashya mu rwego rwo kugabanya ubucucike, harimo kandi ko abana bo mu mashuli abanza bazafata ifunguro ku ishuri, kuzamura abarimu mu ntera,
iby'ubuhinzi n'ubworozi. Impinduka zindi ni uko ahakorwaga imirimo ya Public Works mu mihanda hazakorwa amaterasi mu mirenge itandukanye.
Intumwa ya MINECOFIN yashimye uburyo ingengo y'imali ya 2019/2020 yakoreshejwe neza, n'uburyo iy'umwaka utaha yateguwe.




Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeje mu Karere ka Ngororero.
Uy munsi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi…
ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje.
Muri uyu mwanya harimo kwibukwa abari abakristo b'Itorero ADEPR…
Itsinda ry'Abasenateri bo muri Komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage, Uburezi, ikoranabuhanga n'Urubyiruko riyobowe na Hon. Dusingizemungu Jean…
Uyu munsi tariki ya 3 Kamena 2026 muri Hoteli FALIBA, habereye amahugurwa ku ikoreshwa ry’ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri…
Kuri uyu wa 02 Kamena habaye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ubuyobozi bw’Imirenge ya Kabaya, Ngororero, Gatumba na Nyange, ndetse…
Kuri uyu wa 02 Kamena 2026, hasuwe zimwe mu nzu zubakiwe abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Ngororero hagamijwe kureba inkunga bahawe,…
Kuri uyu wa 02 Kamena habaye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ubuyobozi bw’Imirenge ya Kabaya, Ngororero, Gatumba na Nyange, ndetse…
Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi wabereye mu murenge yose igize Akarere ka Ngororero.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Gatumba…
GS Muhororo yo mu Murenge wa Gatumba yizihije Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye. Ubuyobozi bw’Akarere…