Ngororero: Inama mpuzabikorwa yasuzumye ibibazo bikeneye ibisubizo byihuse
Uyu munsi habaye Inama mpuzabikorwa y' Akarere ka Ngororero. Abari mu nama bunguranye ibitekerezo k'umutekano, ku bibazo bibangamiye imibereho y'abaturage, Ejo Heza, kwesa imihigo n' imikorere n'imikoranire. Nyuma yo kungurana ibitekerezo abari mu nama biyemeje gukaza amarondo harwanywa abangiza ibikorwa remezo nko guca insinga z' amashanyarazi, ubujura buciye icyuho. Biyemeje kandi kwita ku isuku ahantu hose, gutunganya amazu yasenywe nibiza , kubakira ubwiherero abatabugira, kurwanya imirire mibi n'igwingira no gicikisha amashuri kw'abana; bityo bakubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.


Biyemeje kandi gushyigikira gahunda ya Ejo Heza, gukemura ibibazo bijyanye n'ingurane z' imitungo n' ibyangombwa by'ubutaka. Biyemeje kandi gutahiriza umugozi umwe mu kwesa imihigo no kunoza imikorere n'imikoranire. Muri iyi nama hakiriwe ibitekerezo ku igenamigambi ry'umwaka 2022/2023, hanatangwa ibihembo ku tugari n' imidugudu byitwaye neza mu kwesa umuhigo w' ubwisungane mu kwivuza. Inama yitabiriwe n'abagize Inama Njyanama y' Akarere, abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere, ba perezida b'Inama Njyanama z' utugari n' imirenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b' utugari n'imirenge n' abayobozi b' imidugudu.



Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…