Ngororero: Imyiteguro yo guhangana n'ibiza yatangiye

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye Inama yaguye ya Komite ishinzwe imicungire y'ibiza (DIDIMAC). Inama yarimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bakuriye Sector Disaster Management Committee (SEDIMAC) .
Yasabye abatekinisiye n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge gukurikirana umunsi k'uwundi imicungire y'ibiza kugira ngo hatazabaho gutungurwa muri ibi bihe by'imvura nyinshi. Inama yibukije ko imyiteguro yo guhangana n'ibiza muri iki gihe cy'itumba ari ngombwa.

Command posts zikora neza ku rwego rw'Akarere n'Umurenge zigomba:

- gukomeza gusuzuma niba nta miryango igituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga;
-  kugena ahantu (evacuation sites) hakwakira abantu baramutse bahuye n'ibiza;
- gukora ubukangurambaga  bwo kurwanya no gukumira ibiza mu Nteko z'abaturage

Inama yanasuzumye aho amazu y'abasenyewe n'ibiza ageze yubakwa. Muri rusange amazu menshi yaruzuye.
Ku mazu ataruzura muri phase ya 3, abari mu nama bihaye iminsi 2 imirimo isigaye ikaba yarangiye.
Muri iyi nama hanarebwe amazu 42 azubakirwa imiryango  muri phase ya 4; azatwara ingengo y'imari irenga miliyoni 72.
Inama yanaganiye kandi ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage hafatwa umwanzuro wo gukomeza guhangana nabyo bishakirwa ibisubizo.


Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →
-->