Ngororero: Imyiteguro ya 2026A irarimbanije

Imyiteguro y'igihembwe cy'ihinga 2026A igeze kure.

Biragaragarira muri Services y'ubuhinzi n'umutungo kamere mi mirenge yose uko ari 13
ahakozwe ibikorwa  by'ingenzi bikurikira:

1. Mu murenge wa Matyazo hakozwe ubukangurambaga ku myiteguro ya 2026A mu tugari  twa Gitega na Binana by'umwihariko kuri Food Basket Sites.

Hanzuwe ko abahinzi bose bagomba   kwiyandikisha  muri Smary Nkunganire System bitarenze 12/09/2025. Biyemeje guhuza ubutaka basimburanya ibihingwa, gukoresha inyongeramusaruro zose kandi neza, gufata neza no ku byaza umusaruro RT, gufata ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo, gutangira ubuhinzi busigasira ubutaka(CA) no  gushyiraho komite z'ama sites n'imirima ntangarugero.

By'umwihariko abahinzi basabwe kwegeranya inyongeramusaruro  no gutegura ubutaka bigomba kuba byarangiye bitarenze ku wa 12/09/2025

Habayeho gusura iduka rya TUBURA mu kagari ka Binana hagamijwe kureba inyongeramusaruro  zihari, uko zibitswe  n'uko zigurishwa muri MOPA.
Byagaragaye ko hari DAP gusa  nayo idahagije (2000kg). Hasabwe ko bitarenze 11/09/2025  inyongeramusaruro zose  zikenewe kandi zihagije zaba zageze muri Stock. (DAP, UREA, ISHWAGARA, Imbuto y'ibigori y'indobanure.)

Mu rwego rwo kwitegura gutera igiti hanabayeho gusura pepiniyeri ya Binana  itegurirwamo ingemwe z'ibiti bivangwa n'imyaka 26 ,341 zizaterwa 2026A. Muri rusange zimeze neza  kandi biragaragara ko mu gihe cy'itera (Ukwakira -Ugushyingo) zizaba zikuze zigeze igihe cyo guterwa.

2. Mu murenge wa Gatumba 
kuri site ya NMC iri mu Kagari ka Cyome, Umudugudu wa Birambo hakozwe inama yahuje abahinzi bahagarariye abandi yayobowe na Agronome w'Umurenge wa Gatumba Ir BADUSABIRE Ferdinand ari kumwe n'umukozi wa B2R ushinzwe ubuhinzi busigasira ubutaka mu rwego rwo gukomeza kunoza imyiteguro y'igihembwe cy'ihinga cya 2026A.
Abitabiriye bahuguwe uburyo bwo gukora ifumbire y'ikirundo( Compost) hanafatwa n'ingamba zituma abahinzi bazabona umusaruro mwiza.

Mu murenge wa Sovu umukozi ushinzwe ubuhinzi n'umutungo kamere  HABIMANA Celestin yahuguye Abajyanama b'ubuhinzi, Abafashamyumvire n'aba SEFOs ku:
- myiteguro y'igihembwe cy'ihinga 2026A, bibukijwe gutegura ubutaka bwose , kwiyegereza inyongeramusaruro kugira ngo imvura n'igwa bazahite batera
-FOBASI icyo igamije n'inshingano zaburi muntu
- Guhinga kijyambere

Mu murenge wa Kabaya muri service y'ubuhinzi n'umutungo kamere hakozwe ibi bikurikira:
1) Kwemeza abahinzi muri SNS 
2) Inama n'abahinzi bahinga kuri sites za FOBASI za Nturo na Marongi  mu kagari ka Mwendo hagamijwe gutora komite za sites
3)  Gusura amaduka acuruza inyongeramusaruro mu kagari ka Mwendo na Kabaya hagamijwe kureba uko bari gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruro.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->