Ngororero: Imiryango 420 yahawe smartphones
Imiryango 420 (umwe muri buri umudugudu) yahawe smartphones mu rwego rwa gahunda ya Connect Rwanda.
Umuyobozi wungirije wa RISA wari ukuriye iki gikorwa yavuze ko uyu mwaka ubaye uwa 3 Connect Rwanda itangiye ikaba ifite intego y'uko buri munyarwanda yatunga telefone ijyanye n'igihe.
Smartphones zahawe imuryango ishobora kuzibyaza umusaruro iri mu cyiciro cya 2 cy'ubudehe by'umwihariko abafite ubumuga. Zizagabanya imbogamizi mu gukoresha internet nk'igisubuzio cyo kugeza ku banyarwanda ikoranabuhamga n'itumanaho birambye.
Igikorwa cyabaye hari abafatanyabikorwa nka MTN na COGEBANQUE.
Umufatanyabikorwa MTN yatangaje ko izi smartphones ari impano Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabageneye abaturage, asaba ko abazihawe bazikoresha neza zikabubaka birinda ko zabayobya bita ku makuru atabafitiye umumaro.
Uwari uhagarariye Cogebanque yavuze ko bitabiriye iki gikorwa batanga smartphones 1000. Nawe yagarutse ku buryo itumanaho ryatumye Covid-19 iigabanya ubukana, abakiliya bakaba barifashishije ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga birinda Koronavirusi.
Yankurije Xavera utuye mu mudugudu wa Rugarambiro, akagari ka Runyinya mu murenge wa Hindiro arashimira Perezida wa Repubulika wabageneye iyi nkunga bari mu badashobora kwigurira telefone ijyanye n'igihe. Yavuze ko we na bagenzi be batuye muri uyu mudugudu bazifashisha iyi smartphone batangira amakuru ku gihe yaba ayerekye ubwisungane mu kwivuza, imirire y'abana bato n'izindi gahunda bahuriyeho.

Nzabonimpa Ferdinand wo mu mudugudu wa Ngororero Akagari ka Kazabe mu murenge wa Ngororero nawe yagize ati : "Ndashimira Perezida wa Repubulika ku byiza angejejeho. Nk'umuyobozi ndajya nifashisha iyi smartphone ntanga amakuru ku bankuriye ku gihe cyane cyane nifashisha amafoto."
Abandi bavuze ko smartphones bahawe zizabafasha mu guhangana n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza mu midugudu yabo no kwiteza imbere mu mirimo yabo ya buri munsi y'ubuhinzi, ubworozi n'ubucuruzi.
Umuyobizi w'agateganyo w'Akarere ka Ngororero Bwana ABIYINGOMA Gerard yabwiye abahawe izi impano ko ari igihango bagiranye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bakaba basabwa kuzikoresha icyo zagenewe, kuzifata neza birinda kuzangiza cyangwa kuzigurisha.




Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…