Ngororero: Imihigo yeswa ahanini hifashishijwe ubukangurambaga yafashweho imyanzuro ikomeye.


Kuri uyu wa kane tariki ya 28/07/2022 hifashishijwe ikoranabuhanga Webex habaye inama y'imihigo y'ihutirwa igerwaho binyuze mu bukangurambaga (mobilisation),
Inama yatangijwe  n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wAkarere ka Ngororero Bwana Emmanuel BAHIZI; yitabiriwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge; abakozi b'imirenge bafite aho bahurira n'imihigo  yaganiriweho; abayobozi b'amashami n'abakozi bakorera ku rwego rw'Akarere.
Imihigo yibanzweho
1. Imihigo yerekeye ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage (Human Security Issues)
Hafashwe ingamba zo kwihutisha imirimo yo kubakira amazu abadafite aho kuba; bigakorwa hifashishijwe ubushobozi buhari kandi abagenerwabikorwa bakabigiramo uruhare;
Kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana, hemejwe ko abakozi b'Akarere bazategura umuganura w'umwana kugirango bafashe abana 104 kuva mu mirire mibi;
2. Umihigo wa Ejo heza;
Hemejwe ko abawukurukirana bakomeza guhamya ibirindiro, imbaraga bakoresheje basoza umwaka w'imihigo bakazongera kugira ngo bazese iyi mihigo ku gihe;
3. Ubwisungane mu kwivuza;
Hemejwe ko abawukurikirana bakongera imbaraga mu bukangurambaga, basaba abishyuye ibice kurangiza kwishyurira imiryango yabo, bahereye ku bari mu matsinda, amakoperative n'abacuruzi, bose bakazaba barangije kwishyura MUSA bitarenze 15/08/2022;
4. Imihigo yo gutanga no kugaruza inguzanyo za VUP FS;
Hemejwe ko hazajya hatangwa raporo ya buri cyumweru igaragaza imishinga yakiriwe, iyemejwe, iyahawe inguzanyo ndetse n'amafaranga yishyuwe byose bigakorwa hitawe ku mabwiriza ya Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu agenga VUP FS;
5. Imihigo na gahunda zo kurwanya isuri;


Hemejwe ko abayikurikirana bakongera imbaraga mu bikorwa byo kurwanya isuri; basaba abafite amasambu manini (amadini, amatorero n'abandi bafite ubutaka bunini) kurangiza kurwanya isuri ku butaka bwabo bitarenze tariki ya 30/08/2022;
Gushyiramo umunsi umwe mu cyumweru wahariwe kurwanya isuri no gutanga raporo y'aharwanyijwe isuri ugereranyije n'ahari hateganyijwe gukorwa;
6. Umuhigo y'imidugudu y'icyitegererezo
Hemejwe ko uyu muhigo uhuriweho n'abakozi benshi ariko ko hazemezwa umukozi umwe uzaba ushinzwe gutanga raporo no gucunga dosiye zawo.
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage Madame Benjamine MUKINDUHIRWE, yashoje inama isaba abayitabiriye gushyira mu bikorwa imyanzuro yayo no guhora bakorera ku ntego no kubitoza abakozi bayobora.


Ngororero: abamotari bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->