Ngororero: Imihigo ya Mutimawurugo yarasuzumwe
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage Madame MUKUNDUHIRWE Benjamine yakiriye itsinda ryaturutse mu nama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba riyobowe n'umuhuzabikorwa wayo Madamu Bagirinka Vestine. Baje gusuzuma aho imihigo ya Mutimawurugo igeze ishyirwa mu bikorwa.
Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw’Akarere Madamu Mukeshimana Marie Claire yerekanye icyegeranyo cy'aho imihigo y'Ubukungu, imibereho myiza n'ubutabera igeze ishyirwa mu bikorwa.
We na bagenzi be bahagarariye CNF mu mirenge bashimiwe aho bageze besa imihigo, bagaragarizwa ahakwiriye gushyirwa imbaraga kugirango bagere ku kigero gishimishije.
Hakurikiyeho gusuzuma imihigo mu nyandiko umurenge ku wundi nyuma bajya kureba uko imihigo ihagaze mu baturage nyirizina.
Muri icyo gihe umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakiriye umuyobozi wa Koperative Umwalimu Sacco ishami rya Ngororero. Baganiriye ku mikorere n'imikoranire hagati y'inzego zombi. Branch manager w'Umwalimu Sacco mu Karere ka Ngororero yashimiye ubuyobozi bw'Akarere uburyo abanyamuryango b'iyi Koperative bagenda baba benshi kandi batera imbere; umuyobozi w'Akarere nawe ashimira ubuyobozi bw'iyi koperative iharanira kuzamura imibereho myiza ya Mwalimu, yizeza ubufatanye kugirango imibereho y'abalimu n'imiryango yabo irusheho kuba myiza.
Ibi biganiro bibaye nyuma y'uko Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu Sacco bugiranye inama n'abanyamuryango mu mirenge yose hasuzumwa uburyo serivisi z'iyi Koperative zarushaho kunogera abanyamuryango bayo.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…