Ngororero: Imihigo nyayo ni igaragaza impiduka nziza mu mibereho y'umuturage- Guverineri Habitegeko

Itsinda ryaturutse ku Ntara y'Iburengerazuba riyobowe na Guverineri w'Intara Bwana  Habitegeko François ririmo gusuzuma aho Imihigo y'Akarere ka Ngororero igeze ishyirwa mu bikorwa.
 Umuyobozi w'Akarere Nkusi Christophe yerekanye aho imihigo 98 igeze yeswa  umuhigo ku wundi. Nyuma itsinda ryaturutse ku Ntara bagiye inama zatuma imihigo irushaho kwihutishwa. Guverineri Habitegeko yibukije  ko imihigo myiza ari igaragaza impinduka nziza mu bagenerwabikorwa aribo baturage.
Hanasuzumwe aho ingengo y'imali igeze ikoreshwa kimwe n'itangwa ry'amasoko.
Iri tsinda rigizwe kandi n'umunyabanga nshingwabikorwa w'Intara Madame Uwambajemariya Florence, abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Intara n'abakozi ku rwego rw'Intara.
Ku rwego rw'Akarere bari kumwe na  Komite Nyobozi,Vice president w'Inama Njyanama y'Akarere, bamwe mu bajyanama n'abafatanyabikorwa, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abakozi b'Akarere.

Ku munsi wa 2 w'isuzuma ry'imihigo y'Akarere ka Ngororero itsinda ryaturutse ku Ntara rifatanije n'abayobozi n'abatekinisiye b'Akarere ka Ngororero riri gukorera isuzuma mu bagenerwabikorwa nyirizina. Mu bikorwa byasuwe harimo amaterasi y'indinganire, ibikorwa byo kwihangira imirimo, kubakira abacitse kw'icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi  mu murenge wa Kabaya; ishuli ry'imyuga TVET mu murenge wa Muhanda; gahunda ya girinka mu murenge wa Ngororero; koperative y'abafite ubumuga mu murenge wa Gatumba; guhuza ubutaka mu murenge wa Muhororo; amaterasi y'indinganire mu murenge wa Hindiro; amashanyarazi akomoka ku mirasire, imidugudu y'icyitegerezo mu murenge wa Nyange;  imihigo ya ba mutima w'urugo mu murenge wa Gatumba. Isuzuma ryaranzwe no kuganira n'abaturage harebwa impinduka nziza imihigo igira ku mibereho yabo. Hanabayeho kujya inama zitandukanye zituma imihigo irushaho kwihutishwa ikagera ku bipimo biteganijwe.


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->