Ngororero: imihigo ikiri ku bipimo byo hasi igiye kwitabwaho by'umwihariko
Byavugiwe muri JOC y'akarere yari yaguriwemo abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge yateranye kuri uyu wa 16/02/20201 iyobowe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid ari kumwe na Col Edgar SAFARI, Bde Cmdr w'intara y'iburengerazuba.
Haganiriwe ku ngingo z'ingenzi zikurikira:
1.Umutekano
Hatanzwe ubutumwa bwo gukaza no gukurikirana imikorere y'amarondo no gukangurira abaturage kuva mu manegeka hirindwa ingaruka zaterwa n'ibiza biterwa n'imvura nyinshi iri kugwa muri ibi bihe.
Ibigo bya Leta n'izindi nyubako zihuriraho abantu benshi hasabwe ko bigenzura ubuziranenge bw'imirindankuba bikoresha mu rwego rwo kwirinda ibyago biterwa n'inkuba.
2.Uko itangira ry'amashuri rihagaze kugeza ubu.
Byagaragaye ko imibare y'abanyeshuri bataritabira ishuri ikiri hejuru.
Hanzuwe ko bitarenze kuwa gatanu w'iki cyumweru buri murenge utegura inama y'uburezi hagasesengurwa impamvu zihishe inyuma y'ubu bwitabire bucye hakanahuzwa imibare Ku mpande zose.
3.Ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba zo kurwanya COVID 19.
Kuri iyi ngingo hagaragajwe uko imirenge yitwaye mu bikorwa byo gukurikirana iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kurwanya COVID 19 mu cyumweru gishize.
Imirenge yasabwe kongeramo imbaraga.
4.Imihigo y'akarere. Hagaragajwe imbonerahamwe igaragaza aho imihigo igeze yeswa: Imihigo yeshejwe 100% ni 18, iri hagati ya 75% na 99% ni 22, iyeshejwe ku kigero kiri hagati ya 50% na 75% ni imihigo 30 naho iri hasi ya 50% 18.
Hagarutswe Ku ngamba zo kwesa imihigo muri rusange hibanzwe cyane cyane ku imihigo ikiri munsi ya 50%.
5.HSI
hagaragajwe aho imirenge ihagaze, isabwa kwihutisha ikemurwa rya HSI hananozwa imibare mu mitangire ya raporo.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…