Ngororero: imidugudu izagaragaramo ubwandu bwa Covid-19 buri hejuru y'i 10% izajya ishyirwa mu kato
Kuri uyu wa 26/7/2021 habaye Inama ya Task Force kwirinda COVID-19 ku rwego rw’Akarere. Inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana NDAYAMBAJE Godefroid; yitabiriwe n’abagize Task Force yo kwirinda cyorezo cya Koronavirusi ku rwego rw’Akarere ndetse n’Abanyambanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.
Barebeye hamwe:
-uko icyorezo cya Koronaviruai gihagaze mu Karere
- Ibyavuye mu gupima abantu benshi
- Ingamba zo gukomeza kwirinda
Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro ikurikira:
- Hasabwe ko Command posts zo kwirinda COVID-19 mu tugali n'imurenge zarushaho gukora neza
- Imirenge yasabwe kugaragaza Hot spost zikitabwaho mu bukangurambaga bwo kwirinda COVID-19
-kurushaho kugenzura Ko nta tubali twimukiye mu ngo
- Gukurikirana umunsi ku wundi abarwariye mu ngo bigatangirwa raporo
- Kugaragaza raporo y’ingo zasuwe kugirango hakumirwe kuba abaturage barembera mu ngo
- Gutangira amakuru ku gihe y'bakurikiranwa mu ngo kugirango igihe bagaragaje ibimenyetso mpuruza bohererezwe ku ivuriro hakiri kare
- Ibigo by’ubuvuzi byasabwe ko uwapimwe bagasanga arwaye COVID-19 agomba guhabwa ubujyanama ( counseling) ndetse agaherekezwa kugeza iwe mu rugo
- Abayobozi b’imirenge basabwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza igihe cyose n’ahariho hose
Muri rusange ku bantu bapimwe icyarimwe ari benshi byagaragaye ko ubwandu bwa Koronavirusi buri ku kigereranyo cya 3,8%. Ku midugudu izagaragaramo iubwandu buri hejuru y’i 10% abari mu nama banzuye ko izajya ishyirwa mu kato
Abari mu nama basabwe gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…