Ngororero: ikibatsi mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza
Mu Mirenge ya Muhororo, Nyange, Kavumu, Hindiro na Sovu habaye ubukangurambaga bwimbitse bujyanye no kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw'umwaka wa 2022-2023.
Uyu muhango wakurikiranywe n'abayobozi ku rwego rw'Akarere n'Inzego z'Umutekano. Umuyobozi w'Akarere yakurikiranye uyu muhango mu murenge wa Muhororo,
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Imibereho Myiza y'Abaturage yawukurikiranye mu murenge wa Nyange naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere yawukurikiranye mu murenge wa Kavumu.
Muri iyi mirenge hakusanyijwe imisanzu y'ubwisungane mu kwivuza y'umwaka wa 2022-2023 ingana na 15 278 000Frws.
Abayobozi bakurikiranye iki gikorwa bakanguriye abaturage kwishyura MUSA hakiri kare ku ntero igira iti: "NTANGIRE KARE NGEREYO NTAVUNITSE" cyangwa se:
"UWO UZAHEKA NTUMWISHA URUME"


Abaturage bishimiye ubu buryo bwiza bwo kwiteganyiriza ubwisungane mu kwivuza.
Iki gikorrwa kizakomereza mu yindi mirenge kuwa Kane tariki ya 17/03/2022
Muri ubu bukangurambaga umuyobozi w'Akarere yanagarutse kuri gahunda ya Ejo Heza, kurwanya imirire mibi...
Ku bijyanye n'amakimbirane mu miryango yavuze ati "Tugaruke mu rugo tugire umuryango ushoboye kandi utekanye."
Mu nteko y'abaturage umuyobozi w'Akarere yagarutse ku nshingano z'umuryango mu kurwanya igwingira yerekana ingaruka mbi zaryo kw'iterambere ry'igihugu. Yanatanze ubutumwa bwaturutse mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi (RICA). Yibanze ku burenganzira bw'umuguzi asaba abacuruzi kwirinda uburiganya bashakira inyungu z'ikirenga mu baguzi. Kuri uyu munsi u Rwanda rwifatanyije n'isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurengera umuguzi rugira ruti: "Ikoranabuhanga mu bukungu rinyuze m mucyo"
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…