ngororero: Ihuriro ry'abafatanyabikorwa JADF Isangano ryakoze Umugamda ushingiye ku bumenyi
Umuganda ushingiye ku bumenyi (umuganda professional) ni umuganda uhuza ahanini abantu bafite ubumenyi bwihariye (abaganga, abalimu, abafundi,...) noneho ubumenyi bafite bwihariye bakabwifashisha bageza inyigisho runaka ku baturage nyuma y'umuganda. Urugero nk'igihe hari gukorwa imirima y'ibikoni abagronome bashobora kwigisha abaturage uburyo bikorwa kugirango bizatange umusaruro mwiza, abaganga bashobora kwigisha ku buryo bwagutse ibijyanye no kurwanya imirire mibi no kwimakaza umuco w'isuku n'isukura, abize amategeko bashobora gusobanurira abaturage ku buryo bwimbitse ruswa icyo ari cyo n' itegeko riyihana; gusobanura ihohoterwa n'amategeko arihana....
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29/11/2022 Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Ngororero bibumbiye muri JADF isangano bazindukiye mu muganda ushingiye ku bumenyi. Waranzwe no kurwanya isuri haterwa ibiti bivangwa n'imyaka no kurwanya imirire mibi hakorwa imirima y'ibikoni. Ingemwe z'ibiti zatewe ni 780 zavuye mu buhumbikiro bw'umufatanyabikorwa Clinique ya Ngororero. Nyuma bagaburiye abana bo mw'irerero rya Kidundu indyo yuzuye.
Uyu muganda ushingiye ku bumenyi wakurikiwe n'inama yabahuje n'abagenerwabikorwa; yibanze ku guhangana n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.




Muri iyi nama hatanzwe inyigisho (ubumenyi) mu biganiro butandukanye: Caritas Rwanda yatanze inyigisho ku kurwanywa imirire mibi, igwingira na malaria. SFH (Society for Family Healty) yatanze ubumenyi ku kurwanya Sida, ARECO Rwanda nziza yavuze ku kurengera ibidukikije hakoreshwa amashyiga ya "Cana rumwe", MAJ yavuze ku gukumira ruswa n'ihohoterwa... Abaganga bavuze ku ndwara zitandukanye habaho no gupima indwara zitandura.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yatangaje ko umuganda ushingiye ku bumenyi uzajya uba kenshi gashoboka, ugategurwa neza ukaba ishuli rihoraho ry'abaturage rifasha gusobanukirwa ibyo basabwa kugirango barusheho kunoza imibereho yabo.

Uyu muganda ushingiye ku bumenyi witabiriwe na Komite Nyobozi y'Akarere, inzego z'umutekano zikorera mu n'abaturage benshi bungukiyemo ubumenyi butandukanye bahawe na bamwe mu bafatanyabikorwa.
Wakurikwe n' Inteko rusange y'ihuriro ry'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Ngororero bibumbiye muri JADF Isangano yateranye.
Baganiriye ku karita nsuzumamikorere uko yatangajwe na RGB bashimira intambwe yatewe baniyemeza kunoza imikorere n'imikoranire kugirango abaturage barusheho kwishimira serivisi bahabwa.
Banaganiriye ku ruhare rwabo mw'ikemurwa ry'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage mu mwaka wa 2022/2023; ingufu nyinshi zizashyirwa mu kurandura imirire mibi n'igwingira no gutuza heza abatishiboye.
Mayor Nkusi yasabye abafatanyabikorwa kurushaho kunoza imikorere kugirango "tugire abaturage babayeho neza. Ati kugirango tubigereho nuko imbaraga zizashyirwa mw'ikurikirana n'isuzuma (monitoring na evaluation) ry'imikorere y'abafatanyabikorwa."




Perezida wa JADF Isangano Padiri Rutakisha Jean Paul nawe yagize ati: "kuba abafatanyabikorwa ntibibe inyito gusa ahubwo dukore kugirango ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage bibonerwe ibisubizo."
Muri iyi nteko hafatiwemo umwanzuro ko umwiherero wa JADF uzabera i Musanze kuri 13-16/12/2022. Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/2023 JADF Isangano igizwe n'abafatanyabikorwa 56; bose hamwe bafite ingengo y'imali ingana na 14,416,548,271 frws.
Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…