Ngororero: igikorwa cyo gukingira abantu benshi (mass vaccination) kiri kubera ahantu 74
Igikorwa cyo gukingira bantu benshi icyarimwe kirimo gukurikiranirwa hafi. Inzego zose zirimo gutahiriza umugozi umwe ku mu sites 74 yashyizweho hirya no hino mu mirenge kugirango cyihutishwe. Akarere ka Ngororero kabonye inyunganizi y'abaforomo 90 n'ababarurishamibare 35 kugirango iki gikorwa kigere ku ntego y'uko kuri 30/12/2021 kigomba kuba cyarangiye.
Ku rwego rw'intara n'Igihugu naho abayobozi bagikurikiraniye hafi:
Kuwa 15/12/2021 Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Habitegeko Francis yakurikiranye ikingira mu mirenge ya Muhororo, Ngororero, Hindiro na Kabaya.



Ari kimwe n'unuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage n'inzego z'umutekano yasuye sites zitandukanye zirimo:
CS ya Ntaganzwa mu murenge wa Muhororo;
CS Rususa ( ku Kagari ka Rususa) mu murenge wa Ngororero;
CS ya Muramba (Akagari ka Gatare) mu murenge wa Hindiro;
CS ya Kabaya ( kuri site ya Gaseke) mu murenge wa Kabaya.
Muri rusange yasanze igikorwa kiri kugenda neza kuko abaturage bari kwitabira ari benshi.
Yatanze inama ku byarushaho kunozwa kugirango igikorwa kirusheho kigende neza kandi abaturage barusheho guhabwa service yihuse.
Aho yagiye agera yaganirije abaturage abasaba ko bashishikariza abatarikingiza kwihutira kwikingiza.
Yanabasabye gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 uko yakabaye hirindwa ubwandu bushya.




Kuwa 16/12/2021 Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu Bwana Dusengiyumva Samuel ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere yakurikiranye igikorwa cy'ikingira mu mirenge ya Nyange na Ngororero. Mu murenge wa Nyange yageze ku kigo nderabuzima cya Nyange A, mu murenge wa Ngororero yakurikiranye igikorwa ku kigo nderabuzima cya Rususa no kuri site ya Torero ku kagari ka Torero.
Yashimye services z'ikingira uko ziri kugenda ndetse anatanga inama z'uko zanozwa harimo kurushaho gukangurira abaturage kurushaho kwitabira igikorwa cyo guhabwa urukingo rwa Covid-19.
Yanarebye kandi aho imyiteguro y'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano igeze muri aka Karere ajya inama y'ibigomba kunozwa.
Mu Karere ka Ngororero sites z'ikingiria zavuye kuri 15 zigera kuri 74.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…