Ngororero: Igikombe cyatashye mu Mparirwakurusha
Uyu munsi kuri Petit Stade i Remera hashojwe Shampionat y’umupira ukinwa n’abantu bafite ubumuga bwo kutabona (Goal Ball) yahuje uturere tw’u Rwanda hamwe na Campus zose za UR.
Akarere ka Ngororero kari gahagarariwe n’amakipe abiri (abahungu n’abakobwa).
Mu gutangiza iyi mikino hanabaye gufata umwanya wo kwibuka abakinnyi bishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994.
Mu mikino yakinwe mu byiciro byombi (phase 4) Akarere ka Ngororero kegukanye umwanya wa mbere mu Bakobwa gahabwa igikombe, kanegukana umwanya wa 4 mu Bahungu buri mukinnyi ahabwa umudari.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwari buhagarariwe na Madame Mukunduhiwe Benjamine, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza ari kumwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga Bwana Iyakaremye Emmanuel hamwe na Bwana Budengeri Eulade, Perezida wa Komisiyo y’Imibereho Myiza mu Nama Njyanama y’Akarere.
Iyi mikino yakurikiranwe kandi na Hon Depute Olivia Mbabazi, Intumwa ya Rubanda mu Nteko ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, uhagarariye icyiciro cy’abantu bafite ubumuga.
Madamu Mukunduhirwe Benjamine yasabye abitabiriye iyi mikino gukomeza kwifatanya n’abantu bafite ubumuga mu guteza imbere Igihugu, agira ati: “Ufite ubumuga nawe arashoboye” kandi Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu bushyize imbere buri wese, nta heza na rito."
Hon. Depute Mbazi Olivia yibukije abitabiriye aya marusahnwa ko byose tubikesha Imiyoborere Myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asaba bose gukomeza gushyira hamwe, kudaheza no kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bigaragaye.

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…