Ngororero: igihingwa cy'urutoki cyitaweho
Icyumweru cyahariwe kuvugurura urutoki cyatangijwe hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Ngororero. Ni igikorwa ngarukamwaka kigamije kuvugurura no gukorera urutoki haterwa insina zitanga umusaruro mwinshi, kuvugurura no gukorera izitanga umusaruro muke.
Mu murenge wa Matyazo
gutangiza ku mugaragaro(official launching) no gukurikirana igikorwa cy'icyumweru cyahariwe gukorera no kuvugurura urutoki ku rwego rw'umurenge cyabereye kuri Sites za Rubumba na Gasiza mu kagari ka Matare. Abahinzi bibukijwe kandi berekerwa (amahugurwa ngiro) ibikorwa by'ingenzi mu gukorera no kuvugurura urutoki (Kwicira gushangurura, kubagara, gusasira, gufumbira, kurimbura inguri zishaje, gutega ibitoki, gutera imibyare mishya, kuvugurura urutoki rushaje , kwirinda no kurwanya ibyonnyi n'indwara.....).
Hakorerwe ha 3.15 haterwa imibyare 47 kuri site yatangirijweho. Muri rusange mu murenge hose hakozwe ha 16.5 ibikorwa byose biteranyijwe hanaterwa imibyare 47. Igikorwa kirakomeza.
Mu murenge wa Hindiro
mu rwego rwo gukurikirana icyumweru cyahariwe igihingwa cy'urutoki, Agronome w'umurenge wa Hindiro bwana BIZIMUNGU Fulgence yakurikiranye ibikorwa byo gutera urutoki mu kagari ka Gatega mu mudugudu wa Cyahafi.
1. Hacukuwe imyobo ku butaka bungana na 0.4 Ha
2. Hatewe ubuso bushya bungana na 0.25H
3. Abaturage bahawe ikiganiro ku kigamijwe mu cyumweru cyahariwe kwita ku rutoki.
Nyuma yo gusura site ya Cyahafi habaye inama yari ihuje abakuriye amatsinda bazahabwa inguzanyo na ARCOS baganirijwe kuri "tekana urishimgiwe muhinzi-mworozi", ejo heza n'imikorere y'amatatsnda.
Mu murenge wa Gatumba igikorwa cyabereye
mu tugari twose
Ku rwego rw'umurenge cyatangirijwe mu kagari ka Kamasiga, Umudugudu wa Byimana ahiciwe hanashangururwa urutoki kuri 1ha, hafumbirwa 0.4ha kandi ubukangurambaga burakomeje.
Mu murenge wa Kageyo
mu gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku rutoki hakozwe ibikurikira:
Gusura ahatewe insina mu mwaka wa 2024-2025 bakangurirwa kuzisasira.
Gutera imibyare y'insina kuri hegitari 0.21.
Kongera kwigisha gusasira insina.
Byabereye kuri site ya Kageshi ikorera mu tugari twa Kageshi, Mukore na Nyamata.
Byakurikiranwe n'ushinzwe ubuhinzi n'umutungo kamere mu murenge.
Akarere ka Ngororero kari mu Turere dufite urutoki rwinshi. Hateganijwe kuzamura agaciro karwo hibandwa ku bitoki biribwa ku buryo umuturage yihaza agasagurira n'isoko.
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeje mu Karere ka Ngororero.
Uy munsi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi…
ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakomeje.
Muri uyu mwanya harimo kwibukwa abari abakristo b'Itorero ADEPR…
Itsinda ry'Abasenateri bo muri Komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage, Uburezi, ikoranabuhanga n'Urubyiruko riyobowe na Hon. Dusingizemungu Jean…
Uyu munsi tariki ya 3 Kamena 2026 muri Hoteli FALIBA, habereye amahugurwa ku ikoreshwa ry’ifu y’ibigori byuzuye kandi byongewemo intungamubiri…
Kuri uyu wa 02 Kamena habaye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ubuyobozi bw’Imirenge ya Kabaya, Ngororero, Gatumba na Nyange, ndetse…
Kuri uyu wa 02 Kamena 2026, hasuwe zimwe mu nzu zubakiwe abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Ngororero hagamijwe kureba inkunga bahawe,…
Kuri uyu wa 02 Kamena habaye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ubuyobozi bw’Imirenge ya Kabaya, Ngororero, Gatumba na Nyange, ndetse…
Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi wabereye mu murenge yose igize Akarere ka Ngororero.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Gatumba…
GS Muhororo yo mu Murenge wa Gatumba yizihije Yubile y'imyaka 75 imaze ishinzwe.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye. Ubuyobozi bw’Akarere…