Ngororero: Ifunguro ryo kw'ishuli rizunganirwa n'imirima y'ibikoni ku mashuli yose
Uyu munsi kuwa 3/3/2022 ku bigo by'amashuri hirya no hino mu Karere hizihijwe umunsi nyafurika w'ifunguro ku ishuri.
Ibikorwa by'ingenzi byakozwe:
Kubaka uturima tw'igikoni no gutera imboga
Kubagara imboga aho zahinzwe mu gihe gishize
Kuganira n'ababyeyi kuri gahunda ya school feeding no kubakangurira kugira uruhare rufatika muri school feeding.
Gusangira ifunguro kw'abanyeshuri, abarimu, ababyeyi n'abayobozi batandukanye.

Ku rwego rw'Akarere umunsi wizihirijwe kuri GS Rususa mu Murenge wa Ngororero. Ubuyobozi bw'Akarere bwahagarariwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine.
Uyu muyobozi yasabye ko ifunguro abanyeshuli bafataira kw'ishuli rigomba kuba ryuzuye ririmo ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n'ibirinda indwara. Yibukije ababyeyi kugira uruhare rufatika mu kunoza imirire y'abana haba mu ngo zabo no ku mashuli. Buri shuli ryasabwe kugira umurima w'igikoni ufatika kandi ugahorana imboga zitoshye zihora zunganira ifunguro rifatirwa kw'ishuli.




Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…