Ngororero: icyumweru cy'icyunamo cyashojwe hunamirwa inzirikarengane ku nzibutso za Cyome na Kibilira
Ku rwego rw'Akarere ka Ngororero gusoza icyumweru cy'icyunamo byararanzwe no gushyira indabo ku nzibutso za Cyome na Kibilira.
Urwibutso rwa Cyome rwubatse ku mugezi wa Nyabarongo waroshywemo inzirakarengane zitabarika zishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.
Urwibutso rwa Kibirira rushyinguwemo inzirakarengane 26.715.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid yihanganishije imiryango y'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi; agaruka no ku mateka ya jenoside mu cyahoze ari komini Kibirira avuga ko yateguwe guhera 1990.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ngororero Bwana Niyonsenga Jean d'Amour yashimiye inzego zitandukanye zikomeje kuba hafi abarokotse jenoside anashimira uburyo aba bamaze kwiyubaka.
Uyu muhango witabiriwe na Komite Nyobozi y'Akarere, inzego z'umutekano, abahagarariye imiryango y'ababuze ababo, abahagarariye abayobozi b'amadini n'amatorero n'abaturage.
GUSOZA ICYUMWERU CY'ICYUNAMO MU MAFOTO










Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…