Ngororero: Icyorezo cy'indwara y'ubushita bw'inkende ntikizabona inzira

Byavugiwe mu nama yahuje abagize itsinda (Command post) ryashyiriweho gukumira icyorezo cy'indwara y'ubushita bw'inkende (MPox) yateranye kuri uyu wa mbere tariki 2/09/2024.

Muri iyi nama intumwa ya RBC yagaragaje uko Mpox ihagaze ku rwego rw'Igihugu n'ingamba zafashwe mu kuyirinda. Hagaragajwe kandi uko ihagaze mu Karere ka Ngororero aho kugeza ubu ari umuntu 1 uri mu kato.
Hatangajwe ingamba zizakomeza kwitabwaho kugirango Mpox isibirwe amayira:
-Kubahiriza ingamba zafashwe zo kwirinda icyorezo cy'ubushita bw'inkende (Mpox).
-Ubukangurambaga ahantu hahurira abantu benshi,
- Inama n'abayobozi b'ibigo by'amashuli mbere y'uko abana bagera ku mashuli
-Gukurikirana ingendo z'abinjira mu Karere, 
 -Gukomeza kwigisha abaturage ibimenyetso bya Mpox n'uburyo bwo kuyirinda hifashishijwe mobile sound system. 
- Gukora ubukangurambaga bwihariye ku byiciro bitandukanye bihuje umwuga (motards, abakora umwuga w'uburaya ...).

Buri Cell ya Command Post igomba kugira gahunda y'ibikorwa (action plan) ya buri cyumweru.

Cells zashyizweho ku buryo bukurikira:

CELLS ZIZAKURIKIRANA IBIKORWA BYO GUKUMIRA NO KWIRINDA M POX

1. Coordination Team

2. Communication cell

3. Investigation and surveillance cell

4. Case management cell

5. Reporting team

6. Logistic team

Cells ziyemeje gahunda y'ibikorwa ku buryo bukurikira:

A. COMMUNICATION CELL

1.Kuwa 2: Gukorera mu nteko z'abaturage hatangwa ibiganiro n'ubutumwa bwo gukumira no kwirinda M pox

2.Kuwa 3: Gukorera ku isoko rya Kabaya n'irya Ngororero hanakoreshwa Megaphones mu gukwirakwiza ubu butumwa

3.Kuwa 4: Gukorana n'aba perezida b'aba motards hakaganirizwa abatwara abantu kuri za moto

4.Kuwa 4: Hazakorwa igikorwa cyo kumenya aho abakora umwuga w’uburaya baboneka nabo bahabwe ubutumwa.

5.Kuwa 5: Gukorana n'inzego z'ibanze mu gutanga ubutumwa ku isoko rya Rusumo mu murenge wa Gatumba na Gashubi mu murenge wa Bwira

6.Weekend: Gukorana n'abayobozi b'amadini n'amatorero bakageza ubutumwa bwo kwirinda M pox ku bayoboke babo

B. INVESTIGATION AND SURVEILLANCE CELL

1.Kuwa Kabiri: Gusura za transit center Kabaya no gukomeza screening muri community nibigo by’ubuzima.

2.Kuwa gatatu: Ikiganiro n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ku bimenyetso n’uburyo bwo kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende.

3.Kuwa Gatutu: Kwibutsa abajyanama b’ubuzima ibimenyetso ku indwara y’ubushita bw’inkende n’uburyo bwo kwirinda ku ibigo nderabuzima byose.

4. Kuwa kane: Ikiganiro n’abayobozi b’imirenge n’utugari ku bimenyetso n’uburyo bwo kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende.

5.Kuwa Kane no kuwa gatanu: Gusura ibigo by’amashuri byose harebwa niba byubahirije uburyo bwo kwirinda indwara ya Mpox kugirango bibashe kwakira abanyeshuri

6.Weekend: Gusura urugo ku rundi harebwa niba nta barwayi bakekwaho ubushita bw’inkende bari mu ngo bikorwe n’abajyanama b’ububuzima bafatanyije n’inzego z’ibanze

C. CASE MANAGEMENT CELL

1.Kuva kuwa kabiri kugera ku cyumweru: Gupima (gufata ibizamini bikoherezwa kuri NRL) abaketsweho indwara y’ubushita bw’inkende.

2.Kuva kuwa kabiri kugera ku cyumweru: Gusura abakekwaho ubushita bw’inkende bari mu kato mu ngo harebwa niba bubahiriza amabwiriza yo kutanduza abandi mu igihe ibisubizo bitaraboneka.

3.Kuva kuwa kabiri kugera ku cyumweru: Gusura abakekwaho ubushita bw’inkende bari mu kato mu bigo by’ubuzima harebwa niba bubahiriza ingamba zo kwirinda ndetse no kwitabwaho bihagije buri munsi.

4. Kuva kuwa Kabiri kugera kuwa Gatanu: Kubera niba Isolation z’ibigo by’ubuzima zose zifite ubushobozi bwo kwakira abagaragaweho uburwayi bwa Mpox ndetse zujuje ibisabwa byose( ibikoresho). Cyane cyane ku bitaro

5.Kuva kuwa Kabiri kugera kuwa Gatanu: Kureba niba Laboratoire zose z’ibigo by’ubizima zifite ibikoresho byo gufata ibizamini no kubitwara kuri NRL; aho bitari bakabishyikirizwa bitarenze kuwa gatanu.

6.Kuva kuwa mbere kugera ku cyumweru: Gukurikirana abahuye n’abanduye cyangwa abaketsweho indwara y’ubushita bw’inkende (Contact tracing).

Hashyizweho itsinda rishinzwe gukora raporo ya buri munsi (REPORTING TEAM):

1.Kuwa 2: Guhuza form ya raporo iriho amakuru y’ingenzi kandi ahuriwe n’inzego zose ikerekanywa mu nama ya command post yo kuwa 3 Nzeri 2024

2.Kuva kuwa kabiri kugera ku cyumweru: Kuba raporo igaraza uko ibikorwa byo kurwanya indwara y’ubushita bw’inkende bihagaze mu Karere yabonetse kandi ikagezwa ku nzego zose bitarenze saa 15:40.

Hongeweho itsinda  rya Logistic rizafasha mu gushaka ibikoresho bizakenerwa muri iki gikorwa cyo gukurikirana indwara y’ubushita bw’inkende. nabo bagomba gukora gahunda y'ibikorwa bakayigaragaza mu nama izaterana kuwa 3/09/2024

IBINDI BIZITABWAHO:

Gushyiraho abakorana bushake (Youth Volunteers) bazafasha gukirikirana iyubahirizwa ry’ingamba zo kwirinda ubushita bw’inkende cyane cyane ahateranira abantu benshi ( Ibigo by’amashuri, insengero, amasoko, ibigo abagenzi bategeramo imodoka  n’ahandi…., Bikazakowa kubufatanywe bw’inzego zibanze n’iz'ubuzima bitarenze kwa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2024.

HATANZWE UBUTUMWA BUZATAMBUTSWA MU NTEKO Z’ABATURAGE:

Ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox)

Indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox) ni indwara iterwa na virusi ya Mpox yagiye igaragara cyane hirya no hino ku isi kuva mu mwaka 2022. Kuva mu mwaka wa 2023 iyi ndwara yakwirakwiye no mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda. Mu Rwanda, hari abantu bagaragaweho indwara y’ubushita bw’inkende kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2024. Aba barwayi bakurikiranywe n’abaganga ndetse bamwe muri bo barakize basezererwa mu bitaro, abandi na bo bakomeje kwitabwaho kandi ntibarembye, hari icyizere ko bazakira vuba. Umuntu wese ashobora kwandura Mpox.

Uko yandura: Mpox yandura binyuze mu gukora ku umuntu uyirwaye cyangwa gukora ku matembabuzi ye. Ibi bishobora kuba mu gihe:

• cy’imibonano mpuzabitsina (yaba ikingiye cyangwa idakingiye)

  • cyo gusuhuzanya

• cyo gusomana

• cyo gukora ku bintu uwayirwaye yakozeho. Umuntu wanduye Mpox atangira kugaragaza ibimenyetso byayo hagati y’iminsi 2 na 21 nyuma yo kuyandura.

Ibimenyetso byayo ni ibi bikurikira:

• Kugira ibiheri bimeze nk’ubushye bibabaza bituma umuntu ashaka kwishimashima. Ufite Ibyo biheri bimutera kubabuka ku mubiri, cyane cyane mu myanya ndangagitsina, mu maso, mu mugongo, ku biganza no ku birenge

• Kugira umuriro mwinshi ugera kuri degre 38.5

• Kubyimba mu nsina z'amatwi • Kubabara umutwe bikabije

• Kubabara umugongo n’imikaya

• Kugira inturugunyu cyangwa amasazi 

Turashishikariza abantu kwirinda indwara y’Ubushita bw’inkende (MPOX) bakurikiza ingamba z’ubwirinzi bahabwa n’inzego z’ubuzima ari zo:

• Kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso bya Mpox cyangwa gukora ku bikoresho yakozeho

• Kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n‘umuntu wagaragaje ibimenyetso bya Mpox

• Gukaraba intoki kenshi kandi neza ukoresheje amazi n‘isabune.

Mu gihe ugaragaje kimwe cyangwa ibimenyetso byinshi bya Mpox cyangwa hari uwo ubibonyeho:

• Ihutire kugana ikigo nderabuzima kikwegereye

• Tanga amakuru ku nzego z’ubuzima cyangwa iz’ubuyobozi zikwegereye umenyekanishe abo mwahuye ukeka ko waba waranduje. Minisiteri y’Ubuzima irahumuriza abantu bose ibamenyesha ko yashyizeho ingamba zo gukumira Mpox. Ibikorwa by’igenzura n’iby’ubuvuzi birakomeje. Ingendo zituruka hanze y’u Rwanda ndetse n’izikorerwa imbere mu gihugu zirakomeje nk’uko bisanzwe kuko hashyizweho amabwiriza ajyanye no kurinda abaturage ndetse n’abashyitsi binjira mu gihugu.

Abari mu nama bihaye amezi 2 kugirango Mpox ibe yarangije gukumirwa mu Karere. 

Inama yayobowe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe; yitabiriwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage,  abayobozi b'inzego z'umutekano,  abayobozi bakuru b'ibitaro bya Kabaya na Muhororo,  bamwe mu bakozi b'ibitaro, abakozi bo mu ishami ry'ubuzima, umuhuzabikorwa ww'ikemurwa ry'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage (HSIs) no gukumira ibiza mu Karere. 


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->