Ngororero: Ibikorwa by'umushinga wa Sebeya bigeze kuri 58% mu gihe ikoreshwa ry'ingengo y'imari yawugenewe igeze kuri 64%

Kuba ijanisha ry'ibimaze gukorwa ihabanye n'ingengo y'imari imaze kubigendaho ibi bifatwa nk'imwe mu mbogamizi zagaragajwe  mu nama ya DPCC* yahuje intumwa za RWB8 n'abafatanyabikorwa b'uyu mushinga wiswe SLRPP* aribo IUCN, SNV na RWARRI/IMBARAGA*.
 Inama  yayobowe n'umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi n'ubworozi Bwana Ntazinda Rongin wari uhagarariye ubuyobozi bw'Akarere.
 Ibyibanzweho :
1- aho umushinga ugeze ushyirwa mu bikorwa
2- imbogamizi n'uburyo bwo kuzibonera ibisubizo.


 1. Mu myaka 2 uyu mushinga umaze, ibikorwa byawo birimo kubungabunga ubutaka n'ibiburiho, guteza imbere umusaruro n'imiberho myiza y'abagenerwabikorwa ngo biragenda neza:
 Amaterasi yarakozwe 100%,  gushyiramo ifumbire bigeze kuri 39%, gutunganya imikingo n'imigezi bigeze kuri  52%.
 Ingengo y'imali ingana na 347.415.431frws imaze gukoreshwa ku kigero cya  64%, ibikorwa bigeze kuri 58%.
2. Imbogamizi umushinga wahuye nazo :
 - Ingengo y'imali irimo kurangira kandi ibikorwa bitararangira. Ngo hari amafaranga yasabwe ataraboneka kuko hakozwe ingengo y'imali ivuguruye inagana na 392,463,714 frws.
 -  imyumvire y'abagenerwabikorwa idahagije kuri gahunda nshya  nko guhinga imbuto nshyashya y'ibirayi
-  kudahemberwa ku gihe kw'abagenerwabikorwa bakora muri Sebeya Project ngo Sacco bahemberwamo irabatinza
-  kutabona raporo ku mafaranga bakatwa y'ubwizigame muri gahunda ya EJO HEZA.
-  Imihanda itagera aho ibikorwa biri kubera nyirizina.


 Ku bufatanye bw'inzego zose zari muri iyi nama buri mbogamizi yahawe umurongo kugirango umushinga wa Sebeya ukomeze ibikorwa byawo nta nkomyi: 

Ku bijyanye n'imbogamizi y'amafaranga hazakorwa ibaruwa ibisobanura ishyikirizwe umuterankunga; imbogamizi ijyanye n'imyumvire iri hasi izakemurwa n'inzego z'ubuhinzi zegerejwe abaturage zibasobanurira ibyiza by'imbuto nshya; ku bijyanye no kudahemberwa ku gihe ubuyobozi bw'umurenge wa Muhanda bufatanije na Sacco buzkemura iki kibazo; naho kutabona raporo ya gahunda ya Ejo Heza kizakemurwa n'ishami  ry'ishoramari n'iterambere ry'umurimo BDE. ikibazo cy'imihanda itagera ku bikorwa nyirizina kizoroshywa n'uko abagenerwabikorwa bazitwarira ifumbire bakayigeza mu mirima yabo. Gusa ngo abatazabishobora kubera intege nke bazahabwa ubwunganizi.

Uyu mushinga wa Sebeya ukomatanyije uturere twa Ngororero, Rutsiro, Nayabihu na Rubavu.
 Abandi bitabiriye inama:
- Umuyobozi wa RIC, Ps JADF, abakozi bo mw'ishami ry'ubuhinzi n'ubworozi, District DASSO Coordinator, ES na Agronome b'Umurenge wa Muhanda.

*DPCC= District Project Coordination Committee

 IUCN= International Union for Conservation of Nature

 RWARRI= Rwanda Rural Rehabilitation Initiative

 SLRPP= Sebeya Landiscape Restoration Project Partinership

 SNV= Netherland Organization Development


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->