Ngororero: hatangiye isuzuma ry'abana bafite ubumuga bazavurwa ku nkunga ya Save the Children
Birakorwa n'itsinda ry'abaganga 14 baturutse muri HVP ( Home de la Vierge des Pauvres) Gatagara.
Kuri uyu wa 15/02/2021 byatangiriye mu mavuriro ya Rususa mu murenge wa Ngororero na Muramba mu murenge wa Hindiro hasuzumwa abana 48. Abafite ubumuga bukomeye bazakomereza i Gatagara aho bazitabwaho by'umwihariko. Hazasuzumwa abana bagera kuri 216
Iri tsinda ryari riyobowe na Dr Kalimba Bernard ryabanje kuganira na V.Mayor Asoc Madame Mukunduhirwe Benjamine. Ejo igikorwa kizakomereza mu mavuriro ya Ramba na Sovu kikazagera mu mirenge yose.
Imibare dukesha umukozi w'Akarere ufite mu nshingano abafite ubumuga bwana Ndayambaje Galois Vedaste iragaragaza ko abana bafite ubumuga bagera ku 1583. Muri bo 310 bafite hagati y'imyaka 3 n'imyaka 7; muribo hakazasuzumwa abagera kuri 216.
Abantu bakuru bafite ubumuga Kuva ku myaka 18 gusubiza hejuru ni 5859. Mu karere kose harabarurwa abafite ubumuga bagera kuri 7442.



Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…