Ngororero: hasuzumwe amabwiriza ajyanye n'abagenerwabikorwa ba VUP

Kuri uyu wa 7/08/2025 hakozwe inama  yo gusuzuma inyandiko ngenderwaho kugirango yemeze abagenerwabikorwa muri gahunda ya VUP.

Iyi nama yitabiriwe n’umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera imibereho myiza y'abaturage n’abakozi bo muri urwo rwego, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abakozi  bafite uruhare muri VUP, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Akagari, na ba SEDOs.

Iyi nama yari iyobowe na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu. Mukunduhirwe Benjamine.

Intego nyamukuru yinama yari iyo gusuzuma ibiri mu nyandiko ngenderwaho yo kumenya abagenerwabikorwa ba VUP bujuje ibisabwa mu bice bikurikira:
1. Inkunga itaziguye (DS)

2. Kwagura Imirimo Rusange ishingiye kuri Serivisi ishinzwe iterambere ryabana bato (ePW-HBECD)

Nyuma yo gusuzuma no kuganira ku nyandiko, hafashwe imyanzuro ikurikira:

1.Gutegura inteko z'abaturage  mu mirenge yose ku rwego rw'akagari, hagamijwe kugenzura urutonde rw'agateganyo rwa'bagenerwabikorwa ba VUP rutangwa na MINALOC & LODA. Muri iki gikorwa, abantu bujuje ibisabwa bazemezwa  kandi hazakorwa urutonde rw'abatari ku rutonde rw'agateganyo ariko bujuje ibisabwa.
Ibi byose bigomba gukorwa vuba kandi hubahirijwe amabwiriza ariho ajyanye n'ibice byavuzwe haruguru.

2. Hemejwe ko kugenzura urutonde (kwemeza abantu bujuje ibisabwa, kuvanaho abatemerewe, no kongerera abujuje ibyangombwa ariko batashyizwe ku rutonde) bigomba kurangira mu mirenge yose bitarenze ku ya 7 Kanama 2025.
Raporo yanyuma igomba gushyikirizwa Akarere ku ya 8 Kanama 2025, saa 12h00.

3.Kuba utugari tumwe tudafite SEDOs, tugaragaza imbogamizi mu kwinjiza amakuru muri sisitemu  igihe bibaye ngombwa, inama yemeje ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge bahura n'iki kibazo bagomba gutegura raporo yihuse kugira ngo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari bireba bashobore guhugurwa n'abakozi bashinzwe kurengera imibereho y'abatishoboye ku bufatanye n'umuyobozi ushinzwe amakuru ku buryo bakoresha sisitemu.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->