Ngororero: Hashyinguwe imibiri 212 y'inzirakarengane ziciwe mu cyahoze ari ingoro ya MRND

Kuri uyu wa 10/04/2022 igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi cyakomereje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngororero
Hateganijwe gushyingura mu cyubahiro imibiri y'inzirakarengane 212.Uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri 8.475.
Iki gikorwa cyahuje Guverineri w'Intara y'iburengerazuba Bwana Habitegeko Francis , abasenateri, abadepite, abagize inama Njyanama y'Akarere, Komite Nyobozi y'Akarere, inzego z'umutekano, abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Ngororero n'abaturage b'umurenge wa Ngororero.


Abitabiriye kwibuka bakurikiye ikiganiro"Kwibuka-Twahisemo kuba umwe" cyatanzwe n'umujyanama mu Inama Njyanama y'Akarere Budengeri Eulade.

Banateze amatwi ubuhamya bwa Rurangwa Appolinaire umwe mu barokokeye mu cyahoze ari ingoro ya MRND. Yavuze uburyo Abatutsi bari bahahungiye batwikiwemo hakoreshejwe essence.


Uhagarariye imiryango y'abarokotse Jenoside baje kwibuka ababo yavuze ko hagiye kwandikwa amateka yayo mu Karere ka Ngororero kuko kavukamo abacurabwenge ba Jenoside yakorewe abatutsi. Yasabye ko uwaba afite amakuru kuri iyi Jenoside yayashyikiriza itsinda ribishinzwe.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ngororero yasabye ko amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Karere ka Ngororero atakwibagirana. Yasabye yinginga ko uwaba azi aho imibiri iherereye yatanga amakuru igashyingurwa mu cyubahiro.
Yanavuze ku kibazo cy'amacumbi 239 y'abarokotse Jenoside akeneye gusanwa.
Yasabye ko hakorwa ubuvugizi abakecuru n'abasaza batishoboye bagakomeza kubona inkunga y'ingoboka.
Yibukije ko hakiri imanza z'inkiko gacaca zitararangizwa bikabangamira ubumwe n'ubwiyunge.


Guverineri Habitegeko yavuze ko abanyarwanda bari bene mugabo umwe nyuma politike y'abakoloni ya "mbatanye mbayobore" ibabibamo amacakuburi yaje gushyigikirwa n'ubuyobozi bubi nyuma yera imbuto mbi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yihanganishije abarokotse Jenoside abasaba gukomeza kurangwa n'ubutwari mu kwiyubaka. Nawe yasabye ko abafite amakuru y'aho imibiri y'abishwe muri Jenoside iherereye bayatanga igashyingurwa mu cyubahiro bityo abarokotse bakaruhuka.
Yasabye buri wese kwamaganira kure no kwitandukanya n'abagifite ingengabitekerezo ya jenoside by'umwihariko ku mbuga nkoranyambaga. Yahamagariye urubyiruko kurwana uru rugamba by'umwihariko. Ibibazo byagaragajwe na Perezida wa Ibuka ati bigomba gukorerwa ubuvugizi bwimbitse.

Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Ngororero byashojwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 212 yabonetse no gushyira indabyo aharuhukiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso. Uyu munsi wari wabanjirijwe n'ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorerwe abatutsi.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->