Ngororero: Hakiriwe 162, hoherezwa 20

Ubuyobozi bw'Akarere bufatnije n'inzego z'umutekano bashyikirije abanyeshuri 20 Ikigo cy'amahugurwa cya Iwawa, ndetse bakira abanyeshuri 162 bashoje amahugurwa y'igihe gito icyiciro cya 24. 

Aba 162 bakiriwe n'Ubuyobozi w'Akarere ushinzwe iterambere ry'ubukungu  Bwana UWIHOREYE Patrick wari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturgae Madame MUKUNDUHIRWE Benjamine n'inzego z'umutekano zikorera mu karere ka Ngororero zari ziyobowe na SP Julien NKURIKIYINKA, DPC wa Ngororero DPU.

Mu bitabiriye uwo muhango wo kubakira harimo kandi abayobozi bose b'imirenge.

Dore uko imirenge yagiye yakira abasoje amasomo y'Iwawa no kubashyikiriza imiryango yabo:

* Umurenge wa Muhanda:10
* Umurenge wa Ngororero :27
* Umurenge wa Hindiro:35
* Umurenge wa Muhororo :06
* Umurenge wa Bwira:04
* Umurenge wa Ndaro :13
* Umurenge wa Nyange:08
* Umurenge wa Sovu:03
* Umurenge wa Kavumu :06
* Umurenge wa Kageyo:07
* Umurenge wa Gatumba:17
* Umurenge wa Matyazo:14
* Umurenge wa Kabaya:12

  Aba barangije amasomo bahawe ikaze n'impanuro n'abayobozi b'Inzego z'ibanze iz'umutekano, babaremamo icyizere ko bazakomeza kubaba hafi mu kwiteza imbere bafatanije n'izindi inzego za Leta.

Nyuma abayobozi b'imirenge bagiye gushyikiriza ababyeyi abana babo barangije amasomo Iwawa no kubafasha kubasubiza mu buzima busanzwe biteza imbere.

Abarangije amasomo babajije ikibazo ubuyobozi bw'Akarere kirebana n'amafaranga bakoreye bari Iwawa bubaka amazu mu mishinga yari ihararariwe n'Inkeragutabara.
Bijejwe ko bazayasanga ku Karere.


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->