Ngororero: Hagiye kongerwa ingufu z'amashanyarazi
Umujyanama wa Komite Nyobozi Bwana Mutwarangabo Innocent yakiriye itsinda ry'umushinga
Rwanda Transmission System Reinforcement and Last Mile Connectivity (TSRLMC) igamije gutuma abaturage babona ingufu z'amashanyarazi ku kigero cy'100%.
Muri iki gihe hari aho usanga umuriro ufite ingufu zidahagije (single phase) ndetse n'aho utaragera. Mu rwego rwa NST2 uyu mushinga urashaka gusiga abaturage bose bafite umuriro kandi uhagije. Bizaba ari ukongerera ubushobozi umuyoboro w'amashanyarazi watewe inkunga na Guverinoma y'u Rwanda na AFDF.
Bizashyirwa mu bikorwa na CJC and TKEC Joint Venture Project izamara amezi 18 uhereye tariki ya 31 Nyakanga 2025.
Uruhande rw'Akarere rurasabwa kumenyekanisha mu baturage gahunda z'uyu mushinga, gutunganya ibijyanye n'ingurane, kuba abaturage bazasaba ingurane bafite ibyangombwa by'ubutaka bya burundu bidafite amakimbirane.
Mu Karere ka Ngororero hari aho usanga imirimo y'ububaji no gusudira idindira kubera umuriro muke ukoresha single phase. Haboneka kandi n'ibice byagiye bisimbukwa kandi byegereye imiyoboro y'amashanyarazi. Ibi hari aho bigaragara no mu nkengero z'umujyi wa Ngororero nko mu kagari ka Rususa Umudugudu wa Kabagari.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…