Ngororero: Hagaragajwe uruhare rw'umuyobozi mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye

Mu murenge wa Kavumu mu kagari ka Nyamugeyo mu mudugudu wa Murimba habereye inama nkomatanyanzego ku iterambere ry'imibereho yyiza yateguwe n'ubuyobozi bw'Akarere.

.Inama yayobowe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage Madame  Mukunduhirwe Benjamine. Yaganiriye n'abayobozi banyuranye barimo abakuru b'imidugudu, abajyanama b'ubuzima, abashinzwe imibereho n'iterambere mu midugudu, inshuti z'umuryango, ba mutwarasibo, abayobozi b'ibimina by'abahetsi, umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya  RAMBA, abakozi b'umurenge n'utugari n'abandi bavuga rikumvikana.



Inama yari igamije kugaragaza uruhare rw'umuyobozi mu kubaka  umuryango ushoboye kandi utekanye. Uyu muryango ni Umuryango ufite ubwisungane mu kwivuza (MUSA), utarangwamo imirire mibi n'igwingira, utarimo amakimbirane, utarimo ubukene(hitabwa ku kuboneza urubyaro, kubana mu buryo bwemewe n'amategeko no kwirinda ubushoreke n'ubuharike), umuryango uzira ubujiji.

Umuyobozi nyawe ufite ubunyangamugayo akaba agomba guharanira kugira imiryango yujuje ibyangombwa byavuzwe hejuru aho ayobora. Uruhare rwe rugomba kuba rwuje indangagaciro nyarwanda zirimo gukunda igihugu, gushyira imbere inyungu z'abo ayobora, kwitangira abandi, gutanga serivisi zinoze kandi zihuse,...

Muri iyi nama hanaganiriwe ku kurwanya isuri n'ibiza,gahunda ya EJO HEZA, inguzanyo za VUP (FS)
icyorezo cya Ebola, kwikingiza covid19, kugira umuco w'isuku, Gahunda yo kuva mu cyiciro cy'ubudehe uzamuka mu gikurikiyeho (graduation).
Vice Mayor yanasuye amarerero 2 yo mu kagari ka Nyamugeyo aho yasanze abana bitaweho bahabwa services zose ziteganyijwe.


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->