Ngororero: Guverineri Munyantwari yasuzumye aha Akarere kageze kesa imihigo
Kuwa 9/01/2021 Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Munyantwari Alphonse yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero. Hamwe n'intumwa yari ayoboye bari baje kureba aho Akarere kageze kesa imihigo y'umwaka 2020/2021.
Muri iki gikorwa yari kumwe n'Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara, abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Intara, abakozi b'intara, abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere, abayobozi b'amashami, n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge.

Atangiza iki gikorwa Governor Munyantwari yagize ati: "Tugomba
gukora cyane kurusha uko twakoze ubushize, umutima ugahora ku mihigo twiyemeje kandi tugakora amasaha y'ikirenga kugirango tugere ku ntego."
Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari 2020/2021 Akarere ka Ngororero gafite imihigo 88.
Habayeho gusesengura umuhigo ku wundi Governor Munyantwari n'itsinda yari ayoboye bagiye batanga inama kuri buri mihigo y'ibigomba gukosorwa vuba kandi ubwunganizi bwatanzwe bukitabwaho ku buryo butazasubirwaho.
Hanabayeho gukurikurana aho inyubako z'amashuri zigeze. Kugirango imirimo yihute Governor yatanze inama ko hakongerwa abakozi.
Habayeho kandi gusuzuma aho ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage bigeze bikemurwa. Aha hasabwe ko amagambo yaba make ibikorwa bikaba byinshi.
Muri rusange imihigo iragenda neza ariko hasabwe ko ibintu biva mu
magambo cyane hakagaragara impinduka imihigo igira ku mibereho y'abaturage.
Hanasabwe ko ubuziranenge bw'ibikorwa, amafaranga abigendaho, kubahiriza igihe byitabwaho ku buryo bwimbitse.
Hasabwe ko JOC yavugurura imikorere ikajya yinjira no mu mihigo nyirizina igakurikirana uburyo igenda yeswa.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid yaje kugira inama yihariye n'abagize inama y'umutekano itaguye, abayobozi b'amashami n'Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge.
Yababwiye ko nyuma y'impanuro zatanzwe na Guverineri n'itsinda yari ayoboye kwesa neza imihigo bushoboka.
Ati bisaba ko twakuzuzanya ntihagire uwihererana ibimurushya kandi abo kumwunganira bahari. Yagize ati mudukoreshe turahari tubereyeho gufatanya namwe tukesa imihigo."
Mu kungurana ibitekerezo abayobozi b'amashami n'Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge bavuze aho bakeneye ubufasha mu kwesa imihigo, Umuyobozi w'Akarere abizeza ko ku bufatanye byose bizashoboka.




Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…