Ngororero: Guverineri Habitegeko yerekanye uburyo imihigo yeswa.

Kuri uyu wa mbere 2/02/2022 Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Habitegeko François yagiriye uruzunduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero. 

Yaganiriye n'abagize Biro y'Inama Njyanama na Komite Nyobozi
ku mihigo, imikorere n'imikoranire, n'imitangire ya serivisi.
Yagaragarijwe aho imihigo 86 y'Akarere igeze yeswa; ashima ko intera Akarere kagezeho kesa imihigo ishimishije n'uburyo igendana neza na action plan.

Yavuze ko imihigo igomba kweswa ku gihe kandi ikaba ifite ubuziranenge kuko imihigo ni nk'amasezerano uturere tugirana n'umuyobozi w'Igihugu. Mu kungurana ibitekerezo umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe yavuze ko kwesa neza imihigo ari indorerwamo y'uko ubuyobozi buri gokorera abaturage koko.
Vice president w'Inama Njyanama  y'Akarere Bwana Sebazungu Modeste yagarutse ku guhanga udushya, kubaka ibikorwa bizaramba, guhanga imirimo mu rubyiruko no kugira ishyaka ryo kurushanwa haharanirwa umwanya mwiza.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Uwihoreye Patrick yatinze ku kibazo cy'imihanda ihuza Ngororero n'uturere twa Rutsiro na Musanze n'uhuza imirenge ya Ndaro, Bwira na Nyange, imihanda yo mu nzuri za Gishwati ifite uburebure bwa km 240 yose igomba gutunganywa.

Komite Nyobozi yasabye Guverineri kuzakora ubuvugizi. Hanavuzwe ku kurwanya amasuri yangiza imihanda n'ibindi bidukikije. Hasabwe ubuvugizi ku inyubako y'Akarere no ku mishinga yo gutunganya Akarere nka Green Ngororero.
Guverineri yatanze inama ku buryo imihigo yarushaho kweswa neza by'umwihariko imihigo idasaba ingengo y'imali ihambaye.
Yasabye ko  imihigo ya mobilisation yitabwaho hakiri kare naho  imihigo igomba  kweswa n'abantu bajijutse  ntisabe negitiations. Yibukije ko  raporo zitangwa ku gihe kandi zikaba zifite ireme n'ubuziranenge. Yagarutse ku imenyekanisha ibikorwa asaba gukorana cyane n'itangazamakuru ryaba irya Leta cyangwa iry'igenga.

Yatinze ku guhanga udushya no kugira ishyaka ryo kurushanwa, gukoresha imbaraga z'urubyiruko  no gukorana byimbitse n'abafatanyabikorwa.


Guverineri yijeje ubuvugizi ku bibazo bijyanye n'imihanda.
Mu kiganiro yagiranye n'abakozi yabasabye guhorana umuco w'ubudashyikirwa mu kazi no  kwesa imihigo; bakarangwa n'indangagaciro zikurikira: Ubunyangamugayo, (Integrity), guharanira kuba indashyikirwa (strive for excellence), gukorana umurava (hard working), kubahana (mutual respect), gukorera hamwe nk'ikipi (teamwork) no kugaragarizanya ibyo dukora umwe k'uwundi (accountable to each other).

Nyuma yo gucengerwa n'isomo rya Guverineri abakozi bamugaragarije ko banyuzwe kandi ko bazakurikiriza inama yabagiriye mu kwesa imihigo.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->