Ngororero: Guverineri Habitegeko yashimiye abalimu uburyo batunganya inshingano zabo

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Bwana Habitegeko François ari mu ruzinduko rw'akazi mu karere ka Ngororero. Yabanje kuyobora inama kw'ikingira rya Covid-19 riri gukorerwa abanyeshuli bafite hagati y'imyaka 5 na 11,  yari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe n'Inzego z'umutekano.

Inama yarimo abayobozi b'ibigo Nderabuzima, umuhazabikorwa by'ikingira mu Karere, umuyobozi w'ishami ry'ubuzima.  Yatanze inama ku byakorwa kugirango gukingira abana kw'ishuli birusheho kwihuta. Harimo gukingirwa abanyeshuli kuva P4 kugeza P6 bagera kuri 14,070. Hamaze gukingirwa 6406 bangana na 46%
Yanagarutse ku cyorezo cya Ebola n'ingamba ziriho zo kucyirinda.
 Hanaganiriwe ku mikorere n'imikoranire n'isuku mu bigo nderabuzima.
Guverineri Habitegeko yakomeje uruzinduko rwe asura ibikorwa byo kurwanya isuri mu murenge wa Kabaya ahari gukorwa amaterasi y'indinganire. Yatanze inama yo kugira gahunda ihamye kugirango igikorwa kigende neza kandi cyihute.


Nyuma yo gusura ibikorwa byo kurwanya isuri yasuye ibigo by'amashuli bya Mubugu mu murenge wa Kabaya na CIC Muramba mu murenge wa Matyazo  areba uburyo abana bafata ifunguro kw'ishuli, ubwitabire bw'abalimu n'abanyeshuli, isuku, imyigire n'imyigishirize n'uburyo amafaranga y'ishuli atangwa hakurikijwe amabwiriza ya Minisitiri  w'Uburezi.

Aganira n'abanyeshuli n'abalimu yabashimiye uburyo bita ku nshingano zabo, abasaba gukomeza kurangwa n'umurava uherekejwe na disipline n'izindi ndangagaciro nyarwanda.

URUZINDUKO RWA GUVERINERI HABITEGEKO MU MAFOTO

Yagiranye inama n'abayobozi b'ibigo nderabuzima ku ikingira rya Covid-19

Mu bikorwa byo kurwanya isuri mu murenge wa Kabaya

Guverineri Habitegeko mu kigo cy'amashuli cya Mubugu/Kabaya

Yasuye ikigo cy'amashuli CIC Muramba mu murenge wa Matyazo


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->