Ngororero:Guverineri Habitegeko Francois yiboneye uburyo imihanda yangijwe n'ibiza

Guverineri w'Intara y'iburengerazuba Bwana Habitegeko François  ageze mu Karere ka Ngororero kuri iki gicamunsi cyo kuwa 14/05/2021. Arimo kureba uburyo ibikorwaremezo by'umwihariko imihanda yangijwe n'ibiza.  Yabanje mu muhanda Kazabe- Sovu yibonera uburyo umuhanda wangiritse. Ari kumwe na Komite Nyobozi y'Akarere n'inzego z'umutekano ku rwego rw,intara n'Akarere

Guverineri w'Intara y'iburengerazuba yanasuye umuhanda werekeza ku murenge wa Ngororero no ku kigo nderabuzima cya Nyange A. Yabonye uburyo wacitse ku buryo nta binyabiziga bishobora kwerekezayo. Nyuma yaganiriye n'abaturage ababwira ko yaje kwirebera ubwe uko ibiza byifashe  kugirango abone uko yakora ubuvugizi. Yashimiye abaturage ubutwari bagaragaza mu guhangana n'ibiza banirinda Covid-19.

Mbere yo gusoza uruzinduko rwe Governor Habitegeko yagiranye inama n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Intara n'iya Karere.
Yashimiye uburyo abaturage bahagaze neza mu kwirinda Covid-19. Ati niboneye uburyo bambara neza agapfukamunwa kandi gafite isuku. Ati bigaragaza ko abayobozi begereye abaturage  mu rugamba rwo kurwanya iki cyorezo.  Ati ariko nta kwirara kuko icyorezo kigihari.


Indi ngingo yaganiriweho ni ijyane n'ibiza no kubakira abatishiboye basenyewe n'ibiza.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Ndayambaje Godefroid yagaraje uko ibiza bihagaze mu Karere n'ibibazo byakuruye birimo guhitana ubuzima bw'abantu 4. Ku bijyanye n'ibiza Governor Habitegeko yavuze ko ibiri mu bushobozi bw'Akarere nk'umuganda byaba bikorwa ariko ibirenze imbaraga gafite bikazakorerwa ubuvugizi.
Ku bijyanye n'imihigo Mayor Ndayambaje yavuze ko imihigo izeswa neza Akarere kakaza ku mwanya mwiza. Governor yavuze ko kwesa imihigo bishoboka ajya inama y'uburyo Akarere kazahigura neza.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->