Ngororero: guca ubuzererezi mu bana b'u Rwanda birareba buri wese

Umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'Igihugu cy'Igororamuco  Rtd CP Twahirwa Faustin yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi mu murenge wa Kabaya.
Yavuze ko kurwanya ubuzererezi ari urugamba rusaba uruhare rwa buri wese. Yagize ati:" Igihugu cyacu kimenyereye kwishakamo ibisubizo ikibazo cy'abana b'inzererezi sicyo cyananirana."
Ababyeyi  basabwe  kwirinda kuvutsa abana ishuli, kubarinda imirimo mibi ibakoreshwa by'umwihariko bakirinda amakimbirane mu ngo bifatwa nk'mpamvu nyamukuru ituma abana bava mu miryango yabo bakajya mu muhanda . Abana ntibashobora kwihanganira amakimbirane y'ababyeyi babo.


Bamwe mu babyeyi batunzwe agatoki kubera intege nke n'uburangare bagaragaza mu kutita ku burere bw'abana babo ngo bashake ibisubuzo by'ibibazo bafite noneho abana bagahitamo kwishakira ibisubizo uko babyumva bityo bakiroha mu biyobyawenge cyangwa mu buraya.

"Ibi bibazo byose birazwi mu masibo dutuyemo niyo mpamvu buri wese agomba kugira uruhare mu kubishakira ibibazo.
Ingaruka:  abana bahinduka ibihazi bagatera  umutekano muke ku muryango, abaturanyi no ku gihugu muri rusange.
Biigira n'ngaruka ku buzima kuko ubuzererezi bukwirakwiza indwara zitandukanye,

Ubuzererrezi bugira ingaruka mbi ku bukungu. Kwita ku inzererezi ziri mu bigo ngororamuco nka Iwawa, Transit centers bitwara amafaranga menshi ku ngengo y'imali y'igihugu. Aya mafaranga yagakoreshejwe mu bikorwa byo guteza imbere abaturage. Niyo mpamvu buru wese agomba kugira uruhare mu gushaka umuti w'iki kibazo. Igisubizo nyacyo ni uko buri wese abigira ibye "tukajyanamo"

Umuyobozi w'Akarere bwana Ndayambaje Godefroid yavuze ku byiza byo kuva mu buzererezi atanga urugero rw'abasore n'inkumi babicitseho ubu bakaba babayeho neza.

Naho umuyobozi w'inkeragutabara yavuze ko abana bagomba kwitabwaho kuko nibo Rwanda rw'ejo n'umutekano warwo.
Abari mu nama bagejejweho aho Akarere ka Ngororero kageze karwanya ubuzererezi. Habayeho guhuza abana b'inzererezi n'imuryango yabo no kubaha ibikoresho by'ishuli. Akarere gafite ikigo cy'igororamuco gifasha mu guha abana bo mu mihanda uburere mboneragihugu.

Kugirango ikibazo cy'ubuzererezi kiranduke burundu harateganywa igororamuco rishingiye ku muryango (Community based rehabilitation).

Inama yatumiwemo inshuti z'Umuryango,  avajyanama b'ubuzima abarimu mu mashuli abanza n'ay'isumbuye, urubyiruko rw'abakorerabushake n'ababyeyi.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->