Ngororero: FAO ikomeje kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Biribwa n'Ubuhinzi kw'isi FAO rikomeje kigaragaza uruhare rukomeye mu kurwanya imirire mibi n'igwingira.
Ni muri urwo rwego ryubakiye ikigo nderabuzima cya Nyange A giherereye mu murenge wa Ngororero ikiraro cy'inkoko cy'ikitegererezo (Poultry Model Farms) mu ntego yo kurwanya imirire mibi n'igwingira binyuze mu bworozi bw'inkoko zitera amagi.
Muri iki kiraro FAO yashyizemo inkoko 750 ziherekejwe n'ibyangombwa byose birimo ibryo bizamara amezi 3, imiti, inkingo, ibikoresho byose byifashishwa mu bworozi bw' inkoko n'ubwishingizi bw'amezi 12.
Ubworozi buzakorerwa muri iki kiraro bugamije inyungu kuko 90% z'umusaruro w'amagi uzajyanwa ku isoko, naho 10% bisigaye bizagemurwa mu marerero (ECDs) 94 akurikiranwa n'ikigo nderabuzima cya Nyange A.
Mukarutesi Emerance ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'abajyanama b'ubuzima, isuku n'isukura (CEHO) mu kigo nderabuzima cya Nyange A avuga ko biteze impinduka zizava muri ubu bworozi:
- abana bose bagiye kubona ibikomoka ku matungo ni ukuvuga igi rimwe ku munsi kuri buri mwana;
- abaturage bororaga bitari ibya kinyamwuga bagiye kubona aho kwigira;
- abaturage bagiye kubona icyororo cy'inkoko z'amagi.
- abanyeshuli biga mu kigo cy'ubuhinzi n'ubworozi hafi aho bazahungukira ubumenyi ngiro.
FAO yatanze kandi izindi nkoko 750 mu mu murenge wa Ndaro zahawe itsinda ry'abafite ubumuga GASHARU. Igikorwa cyari gihagarariwe n'intumwa za FAO ziyobowe na Madamu Mukamana Josepha, Veterineri w'Akarere n'Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Nyange A.
Inkoko zavuye muri company ABUSOL izobereye mu bworozi bw'inkoko bwa kinyamwuga.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…