Ngororero: DASSO mu bikorwa byo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'baturage
Kuri uyu wakabiri tariki 29/09/2020 abagize DASSO bafatanyije n'abaturage mu bikorwa byo Kubakira abatishoboye no gusana ibyangijwe n'ibiza.
Ibi bikorwa byakorewe mu mirenge ya Muhanda,Nyange na Ngororero.
Mu murenge wa Muhanda hubatswe ikiraro gihuza imidugudu ya Rubaya na Kazuba ku mugezi wa Giciye
Mu murenge wa Nyange hubakiwe imiryango 2 itaragiraga aho kuba yubakirwa mu buryo bwa two in one
Mu murenge wa Ngororero hubakiwe umuryango umwe wasenyewe n'ibiza
Nyuma yo gukora iyi mirimo abaturage bahawe ubutumwa bwo kwirinda ikwirakwira rya COVID 19 bubahiriza amabwiriza yashyizweho harimo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera nibura ya metero, gukaraba intoki kenshi n'amazi meza n'isabune.
Abaturage bashimiye ubufatanye abagize DASSO bakomeje kubagaragariza mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho yabo. Ibikorwa bizakomereza mu yindi mirenge.
Urwego rwa Dasso rumaze imyaka 6 rutangiye mu karere ka Ngororero.

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…