Ngororero: companies zicukura amabuye y'agaciro zabaye zahagaritswe kugeza igihe kugenzurwa bizarangirira
Ni umwanzuro wafatiwe mu nama ku bucukuzi bw'amabuye y'agaciro yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 13/10/2020 iyobowe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'inatara y'iburengerazuba Madame Uwambajemariya Florence.
Ibyaganiriweho
1. imitere y'Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Karere ka Ngororero
2. ibibazo biri mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro (buri company yagaragarijwe ibyo itujuje aho ikorera n'ibyo ikora nabi)
3.ubucukuzi bwangiza ibidukikije birimo imigezi 6 nka Sabeya
4. Abacukuzi basabwe kugira uruhare mu kurandura ubucukuzi butemewe n'amategeko
5. kubahiriza uburenganza bw'abakozi harimo kubashakira ibikoresho bya ngombwa, kubishyurira ubwishingizi no kubahemba ku gihe


Umwanzuro rusange
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku buryo burambuye hafashwe umwanzuro ko companies zicukura ziba zihagaze zikazasubukura imirimo nyuma y'uko itsinda ryashyizweho ryemeje ko ibisabwa byubahirijwe.
Itsinda riratangira inshingano guhera kuri uyu wa kane tariki ya 15/10/2020
Mu Karere ka Ngororero harabarurwa Companies 24 zicukura amabuye y'agaciro zikwirakwiye mu mirenge 13 ikagize.
Iyi nama ije ikurikura uruzinduko rw'akazi Minisitiri w'ubutegetsi bw'Igihugu Professor Shyaka Anastase yagiriye mu Karere ka Ngororero kuwa 30/09/2020 aho yasabye ko ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko bwacika burundu.
Abitabiriye inama
PES Uwambajemariya yaje ayoboye intumwa zirimo
- Brigade commander
- DG w'ikigo cy'Igihugu cy'amashyamba (RFA),
- intumwa y'ikigo cy'Igihugu cya mines, petrol na gaz (RMB).
Inama yitabiriwe kandi na
- Komite Nyobozi y'Akarere ka Ngororero,
- umuyobozi w'inkeragutabara, abayobozi b'inzego z'umutekano (Ingabo, Police, NISS, DASSO),
- abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge,
- abakozi bo mw'ishami ry'Ubuhinzi n'abayobozi ba companies zicukura amabuye y'agaciro.
Inama yakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.


Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…