Ngororero: Biyemeje kubahiriza amabwiriza agenga umwuga wabo
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Hon Ntibitura Jean Bosco yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero aho ayoboye inama ku bijyanye n'amabuye y'agaciro na kariyeri.
Yari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Intara n'ukuriye abacukuzi ku rwego rw'Intara.
Iyi nama yamuhuje na Komite Nyobozi y’Akarere, abayobozi ba companies zicukura amabuye y'agaciro na kariyeri mu Karere ka Ngororero, abayobozi b'Inzego z'Umutekano ku rwego rw'Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge, abakozi b'ikigo cy'Igihugu gishinzwe mines, peteroli na gaz, n’abakozi bo mu ishami ry'ubuhinzi. Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere BwanaNkusiChristophe.
Abacukura amabuye y'agaciro bibukijwe ibyo bagomba kubahiriza mu murimo wabo nko kugira imashani ipima ingano ya gaz iri muri mine, kugira imashini yohereza umwuka mwiza muri mine igihe ubaye muke, kugira irindi rembo abantu basohokeramo igihe iryo binjiriyemo rihuye n'impanuka, buri sosiyete igomba kugira umukozi ushinzwe ibidukikije, gushyira abakozi mu bwishingizi no kubungabunga umutekano wabo mu kazi, kubungabunga ibidukikije no gusubiranya ahantu hangijwe, kubahiriza uburenganzira bwa nyir'ubutaka ku hantu hatangiwe uruhushya,...
Abitabiriye inama biyemeje kubahiriza amabwiriza agenga ubucukuzi birinda ubutemewe n'amategeko kandi baharanira kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.
Abagore bashishikarijwe gukora imirimo y'ubucukuzi kandi bakoroherezwa igihe bafite abana hubakwa amarerero hafi y'aho bakorera.
Akarere ka Ngororero gakungahaye ku mabuye y'agaciro kuko imirenge 12 kuri 13 ikagize ibonekamo ayo mabuye y'ubwoko butandukanye.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…