Ngororero: ARCOS igiye gusinyana amasezerano arambye n'abagenerwabikorwa bayo
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Intumwa za ARCOS yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku masezerano y'igihe kirekire ARCOS iteganya gusinyana n'abafatanyabikorwa bayo mu mirenge ikoreramo ariyo Hindiro, Kageyo, Muhororo, Ndaro, Bwira na Sovu.
Kugirango aya masezerano azashyirwe mu bikorwa abayobozi b'inzego z'ibanze (imirenge n'utugari) bagomba kuba hafi y'abagenerwabikorwa babo.
ARCOS n'abafatanyabikorwa nka Reforest'Action barimo gushyira mu bikorwa umushinga w'igihe kirekire witwa Mukura Lake Kivu Landscape (MuLaKiLa) uzamara imyaka 30.
Urebye imiterere y'umushinga MuLaKiLa, hakenewe gusinywa amasezerano arambye hagati y'abafatanyabikorwa na ARCOS kugirango umushinga uzagire uburambe. Muri aya masezerano impande zombi zifite uburenganzira n'inshingano.
Kugira ngo ibyo bishoboke, ARCOS na Reforest'Action bateguye aya masezerano arambye azashyirwaho umukono n’abahinzi, ARCOS na Reforest'Action kandi abayobozi b'inzego z'ibanze bakabibera abahamya.
Iyi nama yahuje kandi abandi bagize Komite Nyobozi y'Akarere, abayobozi b'Inzego z'Umutekano, abayobozi b'amashami n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'ab'utugari.
Arcos ikorera mu tugari 34 two mu mirenge 6 Hindiro Kageyo Muhororo Ndaro Bwira na Sovu.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…