Ngororero: ARCOS igiye guhindura isura y'Akarere
Umuryango ARCOS ubinyujije mu mushinga MuLaKiLa watangije ubukangurambaga bwimbitse bwo gutera ibiti by'amoko atandukanye birimo n'iby'imbuto ziribwa n'ibya gakondo.
Ku rwego w'Akarere ubu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Hindiro ahatewe ibiti 5000 ku buso bungana na hegitari 49
Uyu mushinga uzamara imyaka 30 ugamije kubaka ubudahangarwa ku mihindahurikure y'ibihe haterwa amashyamba, ibiti bivangwa n'imyaka, harwanywa isuri kandi hitabwa ku iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage binyuze mu kuzamura umusaruro w'ubuhinzi. ARCOS izafasha no kuvugurura urutoki.
Ni umushinga ufitiye Akarere ka Ngororero akamaro kanini by'umwihariko kuko gahora kibasirwa n'isuri ndetse n'ibiza baturuka ku mihindagurikire y'ikirere.


Abaturage bishimira ko babonye ibiti byo gutera bakagaragaza ko bizabafasha gufata ubutaka kandi ko bazabyitaho.
Dusengimana Jean Marie Vianney utuye ku Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Gatega mu Murenge wa Gahindiro, mu Karere ka Ngororero yavuze ko imisozi igiye guhinduka icyatsi.
Ati: “Imisozi yari yambaye ubusa, ariko ubwo twatangiye guteraho ibiti nyuma y’umwaka cyangwa ibiri, igiti kizaba cyarakuze neza twarakitayeho nk’abaturage, imisozi yarahindutse icyatsi.”
Yongeyeho ko ibiti bitakundaga kuhaba kubera ubuhaname, ariko ko ubwo ubutaka burimo gutunganywa n’ibiti bizongera bigakura.
Ati: “Ibiti ntibyakundaga kumera ariko ubwo haciwemo amaterasi bizakura kandi twabibonyemo n’akazi turahembwa. Tuzabyitaho twirinda kubivuna kandi bizatubyarira umusaruro utuma twiteza imbere.”
Nzayisenga Hilarie wo mu Mudugudu wa Rugarambira, Akagari Runyinya, Umurenge wa Hindiro ahamya ko gutera ibiti bifite akamaro kanini.
Ati: “Gutera ibiti ubundi bituma tubona imvura n’umwuka mwiza duhumeka, bifata ubutaka ntibutenguke ngo butwarwe n’isuri.”
Yanagaragaje ko bazagira uruhare mu kwita kuri ibyo biti barimo batera mu mirima yabo, avuga bazabibungabunga bakabikorera neza, bakabibagarira ndetse bashaka kubitema bakabisabira uburenganzira.
Imbogamizi yagarutseho ni ukuba hari igihe ibiti byangizwa n’abashumba baba bari kwahira ubwatsi, ariko yizera ko binyuze mu matsinda bazasobanurirwa ibyiza byo kwita ku biti.

Umuyobozi Mukuru wa ARCOS, Dr Kanyamibwa Sam yasobanuye ko kuba Akarere ka Ngororero karatoranijwe ari uko hari ubutumburuke burebure hakibasirwa n’iyangirika ry’ibidukikije.
Ati: “Gutera ibiti mu Karere ka Ngororero ni ukugira ngo habungabungwe ibidukikije, habeho guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, aka gace kubera uko hateye ni imisozi, hakunze kuba inkangu, isuri, bityo gutera ibiti bifite akamaro. Nubwo ari yo gahunda ikomeye, umushinga ni munini tuzatera ibiti bigera kuri miliyoni 6, birimo ibinini tuzanatera n’izindi miliyoni zigera muri magana z’ibivangwa n’imyaka.”
Yagarutse no ku kamaro umushinga uzafasha abaturage mu kongera umusaruro w’ibihingwa basanzwe bahinga, binyuze mu bindi bikorwa bibungabunga ibidukikije.
Yagize ati: “Ni umushinga ukora amaterasi, tuzakora amaterasi agera kuri hegitari 800 y’indinganire ndetse nayikora kuri hegitari 2 250 kugira ngo abaturage barwanye isuri ariko bashobore no guhinga beze neza kuko ubu twatanze toni zirenga 10 000 z’ibishyimbo, twatanze toni nyinshi z’ibigori, z’ibirayi bizafasha mu kurwanya n’imireire mibi kuko mu buhinzi ibiti biterwa harimoibivangwa n’imyaka n’iby’imbuto.”
Dr Kanyamibwa yakomeje asobanura ko gutera ubwoko bw’ibiti bitandukanye byongerera ubutaka imyunyu ngugu bukenera, kandi ko binyuze muri ARCOS Network, abaturage bigishwa gukora ifumbire y’imborera bikuzuzanya na bya biti byatewe ngo bigirire iyo misozi akamaro, hanaashyizweho amatsinda y’abahinzi yitwa inshuti z’ibidukikije babashe no kubona inguzanyo.




Ati: “Hazashyirwaho amatsinda 1500, tuzatera kuri ha 21 000, tuzashyiraho ibigega abaturage muri buri Kagari bajye babona inguzanyo, tuzakorana n’abaturage tubigisha ubuhinzi bwiza burwanya isuri, butanga umusarururo ndetse tubageze no ku masoko.” . Uretse Akarere ka Ngororero ARCOS irakorera no mu Karere ka Rutsiro bihuje ubutumburuke bw'imisozi. Muri utu Turere twombi hazaterwa ibiti 6,000,000
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Patrick Uwihoreye nawe yagarutse ku kamaro k’ibiti mu kubungabunga agace k’imisozi miremire.
Ati: “Haterwa ibiti bivangwa n’imyaka bigatanga umwuka mwiza duhumeka byanakura bugakorwamo ibindi bikoresho byinshi no mu gushingirira ibihingwa. Igikorwa cyo gutera ibiti kirakomeza, uku kwezi kose turaba dutera ibiti.”
Yongeyeho ati: “Ngororero ni Akarere k’imisozi k’ubutumburuke burebure, mu bikorwa rero harimo kurwanya isuri Leta irashyiramo ubushobozi cyane, ubu dufite hegitari zirenga 1 000 turimo gukora harimo izo turi gukora ku bufatanye na ARCOS, Duhamic Adri, … ndetse vuba hari umushinga ya Leta uzatangira twasinyanye amasezerano na FONERWA. Ni ku buso busaga hegitari 600 z’amaterasi y’indinganire na hegitari 700 z’amaterasi yikora, byose bizajyana no gutera ibiti aho hafite ubutumburuke.”
Yavuze kandi ko buri wa Kane umuturage aba ashishikarizwa kwikorera imirwanyasuri mu murima we.
Hazaterwa ubwoko bw’ibiti 29 muri byo harimo ibiti gakondo by’ubwoko 22 bwari bwaragiye bucika bisigaye biboneka muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe na Gishwati, ubu abaturage barimo kubitera mu mirima yabo.
Umushinga uzamara imyaka 30, ufite agaciro k’ama Yero miliyoni 53, angana nka miliyari 80 z’amafaranga y’u Rwanda.
Imyaka 5 ya mbere harimo ingufu zo gutera ibiti, ariko indi 25 ni ukugira ngo bya biti bizafatwe neza, ari ibinini, iby’imbuto abaturage ubwabo bazaba bazi kuzitegurira neza.
Igikorwa cyitabiriwe n'umuyobozi mukuru muri MINALOC Bwana Richard Kubana, abakozi ba ARCOS barimo umuyobozi mukuru wayo Dr Sam Kanyamibwa n'abandi bafatanyabikorwa nka Astra Zeneca, Reforest Action. Bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe, Umuyobozi W'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick, umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi n'umutungo kamere Bwana Bazambanza Azarie, abakozi bo mu ishami ry'ubuhinzi n'umutungo kamere, abayobozi n'abaturage b'umurenge wa Hindiro.


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…