Ngororero: Amazu y'abasenyewe n'ibiza ntazarenza 11/2025 ataruzura- Ubuyobozi bw'Akarere
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi Bwana Aristarque Ngoga, ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru muri Minaloc Madamu Bagire Esther n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Madame UWAMBAJEMARIYA Florence bagiriye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero aho baje gusuzuma aho imirimo yo kubakira abasenyewe n'ibiza byo muri Gicurasi 2023 igeze.
Hari kubakirwa imiryango 255 binyuze mu mushinga wa CERC. Aya mazu ari kubakwa yiyongera ku mazu 241 yamaze kuzura kandi ubu atujwemo Imiryango. Ingengo y'imari yoherejwe na Minema iragera kuri 1,511,339,355 frws.
Mu mbogamizi zagaragajwe n'Akarere harimo ko
- Hakenewe amabati yo gusakara inzu 140 zikenewe gusakarwa.
- Hari ideni Akarere kabereyemo abakodeshwejwe amazu yacumbikiye abasenyewe n'ibiza rigera kuri 22,282,000 frws.
- Amatafari arenga 91,000 yarangiritse kubera imvura yaguye itunguranye.
Ku bijyanye n'imbogamizi y'amabati PES wa Minema yijeje ko azaboneka mu cyumweru gitaha.
Nyuma yo kurebera hamwe aho inyubako zigeze habayeho
gushimira ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame buhora buzirikana iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage bushyira umuturage ku isonga. Hashimiwe kandi
Minema, Minaloc; Intara y'Iburengerazuba n'abafatanyabikorwa batandukanye bose bafashije mu rugendo rwo kubakira abasenyewe n'ibiza.
Akarere kashimiwe imbaraga gashyira mu kwihutisha kubaka ariya mazu no kuba karihaye kutarenza ukwezi kwa 11/2025 amazu ataruzura.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku kwihutisha ziriya nyubako hasuwe inzu 8 ziri kubakwa mu murenge wa Ngororero mu Kagari ka Kazabe mu Mudugudu wa Cyansi. Basanze imirimo iri kugenda neza baganira n'abubatsi ku buryo imirimo yakwihuta imvura itaragwa.
Abashyitsi bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe ari kumwe n'abandi bagize Komite Nyobozi y'Akarere, abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera ku Karere n'abakozi bakorera ku Karere.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…