Ngororero: Amazi meza azakomeza gukwirakwiza mu ngo

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yakiriye itsinda by'umufatanyabikorwa 
SPOUTS for Water ryari riyobowe na Marie Ange Yadufashije Strategic Programme Manager  wayo.
SPOUTS for Water yunganira mu gukwirakwiza amazi meza mu baturage hifashishijwe ibikoresho biyungurura amazi (water filters).
Baganiriye ku buryo ibi bikoresho byagera henshi hashoboka mu ngo, amarerero, amashuli,...

Nyuma yo kubonana n'Umuyobozi w'Akarere itsinda ryakomereje mu baturage kureba uko bya bikoresho biyungurura amazi bikoreshwa n'impinduka zabayeho mu gukoresha amazi meza.
Umuyobozi w'Akarere yabasabye ko byakwirakwizwa  mu baturage benshi bityo bakarushaho gukoresha amazi meza.

Bamaze gukwirakwiza filters zigera kuri 17,836:
1654 zahawe amererero n'ababyeyi bonsa abana bafite munsi y'imyaka 2 naho 16,182 zahawe ingo.

SPOUTS for  Water ifite intego y'uko mu mwaka  2026 ingo  zitagaburirwa amazi n'umuyoboro mugari zose zizaba zifite filters.
Bari mu Karere ka Ngororero guhera mu mwaka wa 2023 ubu bakorera mu mirenge ya
Nyange, Muhanda, Hindiro na Kageyo.


Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →

Ngororero: Abaveterineri biyemeje gushyira umworozi ku isonga

Umuyobozi w'Akarere  Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…

Read more →

Umurenge wa Kabaya: "Ikinyarwanda ni ururimi ruduhuza tukivuge, tucyandike neza"- Guverineri Ntibitura

Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…

Read more →

Umurenge wa Ngororerowegukanye ibikombe 2 (gore, gabo) mu marushanwa y'UCP

Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…

Read more →
-->