Ngororero: Amashuli yatangiranye ibakwe
Itsinda rigari rigizwe n'ubuyobozi bw'Akarere, imirenge, inzego z'umutekano, abakorerabushake, inama y'igihugu y'abagore, iy'urubyiruko, komite nyobozi z'imidugudu, inshuti z'umuryango bazindukiye mu gikorwa cyo gukurikirana itangira ry'umwaka w'amashuri 2024-2025. Byagaragaye ko abanyeshuli n'abalimu batangiranye ibakwe.
Ibyakozwe:
1.Kugera kuri buri urugo rufite umwana ugejeje igihe cyo kwiga harebwa ko ababyeyi be biteguye kumwohereza kandi bamushakiye n'ibisabwa byose kugirango ashobore kwiga neza.
Aho ababyeyi batari biteguye bahwiturwaga itsinda rikava muri urwo urugo umwana ajyanywe ku ishuri.
2. Kugenzura ko ibigo by'Amashuri byiteguye kwigisha:
Hasuwe ibigo byose harebwa ko abalimu biteguye kwigisha, kandi ibikoresho byose bihari.
Amasomo yatangiye ku gihe amatsinda yasanze abarimu barimo bari kwigisha n'abanyeshuri bakurikiye neza.
3.Kugenzura gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.
Ibigo byose byatetse, abatetsi bafite isuku, hashimwe
isuku yagaragaraga mu ibikoni.
4. Kugenzura ingamba zo guhangana n'icyorezo cya MPox:
Amatsinda yasanze ibigo byose byashyizeho ingamba zo guhangana n'icyorezo cya MPox :
-Bose bari bafite ubukarabiro ndetse naho butari bari bashatse kandagira ukarabe zikora neza.
-Abanyeshuri mbere yo kwinjira mu ishuri bahurijwe hamwe bahabwa ku buryo burambuye inyigisho kuri iki cyorezo aho babwiwe uko cyandura, ibimenyetso by'uwacyanduye, uko cyakirindwa ndetse banasabwa kujya batangira amakuru ku igihe k'uwo baba babonyeho kimwe muri ibyo bimenyetso.
Hemejwe ko mbere yo gutangira amasomo ya mu gitondo buri mwarimu azajya abanza akabaza abanyeshuri be niba mu midugudu iwabo aho baturutse ntawe babonanye ibimenyetso bya MPox, mwarimu nawe azajya akorera raporo umuyobozi w'ishuri nawe ahite atanga amakuru ku umurenge kuburyo ku isaha ya 9h30 hazajya haba habonetse amakuru y'uko abanyeshuri basize iwabo mu midugudu bimeze.
-Hashatswe kandi Thermometers zo gupima umuriro nka kimwe mubimenyetso by'iki cyorezo.
-Gukaza ingamba z'isuku n'isukura hose yaba mu cyumba cy'ishuri, mu ibikoni n'ahandi hose.
Muri rusange amashuri yatangirnaye ibakwe kandi ubwitabire bwari hejuru.
ITANGIRA RY'AMASHULI MU MAFOTO






Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…
Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…
Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose.
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…