Ngororero: Amashuli azajya agaburira abana "iby'iwacu"
Kuri uyu wa 25/09/2025 Umuyobozi w’akarere ushinzwe uburezi Bwana Denys HABARUREMA, yakiriye intumwa za MINICOM ziyobowe na Madamu Dative MUKANIYONZIMA, zigamije kugirana ikiganiro n’abayobozi bahagarariye abandi mu bigo by'amashuli ku buryo bwo kugura ibiryo byera “iwacu” muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri (school feeding program.)
Ubu buryo bugamije gushaka isoko ry'abahinzi bahinga imboga, ibitoki, ibirayi, ibijumba, imyumbati n'aborora inkoko z'amagi n'amatungo magufi. Ibi bigakorerwa hafi yishuri kugira ngo umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi bibonerwe isoko bityo abahinzi bakabona isoko ryizewe mu mashuri.
Abitabiriye inama batanze ibitekerezo bitandukanye bigamije gushyiraho isoko ryo kugura ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi biboneka mu Karere ka Ngororero.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi yashimiye abahagarariye MINICOM ku bufatanye bwabo muri gahunda yo kunoza uburyo bwo kugaburira abana ku mashuri.
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…