Ngororero: Amadini n'amatorero arasabwa kuzuza ibisabwa ngo yongere gufungura imiryango

Muri iyi minsi hagaragayemo akajagari mu nsengero zimwe na zimwe zitutjuje ibisabwa ngo abayoboke bazo baterane mu mudendezo; hafashwe ingamba zo kuzihagarika ngo zibanze zijye ku murongo uboneye. Byagaragaye ko hari aho insengero zagiye zubakwa ku buryo bukomeye ariko ugasanga ibyangombwa bijyana nazo ntabihari ndetse n'ibihari ugasanga ntibyujuje ubuziranenge: ahenshi nta bwiherero buhagije buhari usanga ari uturyango 2 natwo twubatse ku buryo butarambye, nta mazi ahagera, nta murindankuba, nta ntebe zihagije n'ibindi. Ibi bikaba bibangamiye umutekano ugomba kuranga ahantu hahurira abantu benshi. 

Ni muri urwo rwego Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Uburengerazuba Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Karere ka Ngororero aho yaje kureba ko ibyasabwe amadini n'amatorero kugirango akomeze gukora byubahirijwe.
Nyuma yo gusura umusigiti mu murenge wa Ngororero na centrale gatolika mu mu murenge wa Muhanda, Madamu Uwambajemariya yibukije ba nyir'amadini n'amatorero ko ahantu hahurira abantu benshi nko mu nsengero hagomba kuba hijuje ibyangombwa kugira ngo abantu bahagirire umutuzo n'umutekano bisesuye.
 Yabasabye ko ibyangombwa bitarubahirizwa byakuzuzwa bakongera gufungurirwa imiryango.

Yagize ati: "kwaba ari ugukinisha ubuzima bw'abayoboke bacu kubateranyiriza ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Twirinde gukora  ibitujuje ubuziranenge ahubwo tubigire ibyacu n'umutima wacu wose" .

Muri uru ruzinduko  Madamu UWAMBAJEMARIYA yari kumwe n'itsinda ririmo umuyobozi wa Police n'uwa RIB ku rwego rw'intara, umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe n'abayobozi b'inzego z’umutekano zikorera mu Karere.

Mu Karere ka Ngororero harabarurwa insengero 509 muri zo izujuje ibisabwa ni mbarwa. 
 


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->