Ngororero: Akarere kateye intambwe ikomeye mu burezi
Akarere ka Ngororero gateye intambwe ikomeye mu burezi itazibagirana mu mateka.
Muri uyu mwaka w'amashuli wa 2024-2025 ku rwego rw'Igihugu kaje ku mwanya wa 9 mu gutsinda ibizamini bisoza umwaka mu mashuli abanza; mu cyiciro rusange (O level) kaza ku mwanya wa 8 naho muri A level kaje ku mwanya wa10.
Ikirenze ibyo umwana wabaye uwa mbere mu gihugu mu ishami rya Social Studies mu ma TTCs ni
umunyeshuri wa TTC Muramba iherereye mu murenge wa Matyazo nanone mu Karere ka Ngororero. Yitwa Dufitumukiza Céléstin avuka mu Murenge wa Ngororero, Akagari ka Rususa, Umudugudu wa Nyarubingo.
Iyi ntambwe Akarere kateye mu burezi yakiriwe neza n'abahuriye ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko urwa “Terambere Ngororero”
Hari uwanditse ngo: Gahunda ni Ntakudohoka. DUSHIMIYE URUHARE RWA BURI WESE. *UBUMWE BWACU NIZO MBARAGA ZACU*
Undi ati :Ahoooo. Ngororero oyeee. Nuko nuko mukomereze aho. Undi ati: God bless Ngororero District. Ni ibyo kwishimira, abantu bose babigizemo uruhare, Imana ibahe umugisha. Undi ati:Ngororero Oyeeee! Ubufatanye bw'abarezi, ababyeyi n'abanyeshuri amashyiga 3 mu burezi bikomeze Abayobozi bacu nabo baba batubereye maso. Iyi ntambwe ntigasubire inyuma….
Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…
Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…
Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…
Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…
Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSIChristophe yayoboye inama yo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Veterinary Sanitary Mandate (VSM) mu Karere ka…
Mu mirenge yose Intore z' Inkomezabigwi icyiciro cya 13 bashoje ibikorwa by'urugerero rudaciye ingando bakoreye mu tugari mu gihe cy'iminsi 30.…
Umurenge wa Ngororero wegukanye ibikombe (gore, gabo) mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026.Mu mikino y'umupira w'amaguru mu gice cy'rangiza ikipe…