Ngororero: abatwara ibinyabiziga bibukijwe kwirinda impanuka zo mu muhanda

Uyu munsi kuwa 8/12/2022 ku bufatanye bw'afatanyabikorwa, urubyiruko rw'abakorerabushake, police y'u Rwanda DPU Ngororero yasubukuye gahunda ya "GERAYO AMAHORO" mu rwego rwo kurwanya impanuka mu muhanda. Umuyobozi wa Police DPU ya Ngororero yavuze ko iyi gahunda yatangijwe mu Rwanda kuri 13/05/2019 ikaza gukomwa mu nkokora na Covid-19.

Yashimiye abatwara ibinyabiziga kuba impanuka zaragabanutse maze akebura abatwara moto n'amagare kuko bagikurura  impanuka nyinshi. Yabibukije gukoresha umuhanda neza batitwaje ngo  ni "ba munyurahato". Yagize ati: "mwirinde impahamyi y'amafaranga ahubwo muharanire kugerayo amahoro. Gukomeza gusunikwa sibyo, buri wese agire uruhare mu mutekano mwiza wo mu muhanda."
Umuyobozi w'Akarere Bwana Nkusi Christophe wasubukuwe ku mugaragaro iyi gahunda ya GERAYO AMAHORO yibukije ibitera impanuka birimo uburangare nko kuvugira kuri telefoni utwaye ikinyabiziga, kutubahiriza amategeko y'umuhanda, gutwara wafashe ku bisindisha... Yagarutse ku bubi bw'impanuka nko gutakaza ubuzima no kwangiza ibidukikije birimo ibikorwa remezo, guhombya Igihugu imbaraga zubaka, guteza imiryango ingorane z'ubukene...
Yasabye abatwara ibinyabiziga gukomera kw'isuku yo ku myambaro y'akazi no ku mubiri. Abagenzi nabo basabwe gukoresha neza umuhanda igihe bawambukiranya cyangwa babisikana n'ibinyabiziga.


Yanabakanguriye kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi n'igwingira bagafasha imiryango ibegereye mu gukemura iki kibazo kibangamiye imibereho myiza. Yagize ati: " ntimwakora akazi mwaragwingiye cyangwa ngo mutware abagwingiye." Basabwe no kugira uruhare mu kurwanya ruswa n'akarengane nk'abantu batwara abantu benshi banafite amakuru atandukanye, bagatungira agatoki inzego zibishinzwe. Igikorwa cyitabiriwe kandi n'abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu Karere cyashojwe no komeka ibyapa bya GERAYO AMAHORO ku binyabiziga.


Ngororero: abanyamuryango ba koperative GERAYO AMAHORO bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->