Ngororero: Abaturgae bafie amazi meza ku kigero cya 79%

Kuwa 20/03/2024 habaye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro Umushinga wo kubaka umuyoboro w’amazi w'Akarere ka Ngororero (Construction of Ngororero Water  Supply System) (Muhembe, Nyamyotsi and Nyirarongero Water Supply Systems).

Ni umwe mu mishinga migari  mu Karere ka Ngororero  wuzuye utwaye miliyari 9,310,517,102 Frw.
Ni umushinga ufite ubushobozi bwo gutanga amazi avuye mu nganda eshatu (3) zifite ubushobozi bwa  meterokibe 3,460 ku munsi.

Uyu mushinga wakorewe mu mirenge itandatu ariyo Muhanda, Kabaya, Hindiro, Kavumu, Sovu, Kageyo na Ngororero  wazamuye ijanisha ry’abaturage bafite amazi meza muri iyi mirenge  ku kigero cya 65.9% bingana n'abaturage 130,200 kuri 197,702.
Mu Karere kose hiyongereyeho 10.4% kuko kavuye kuri 68.6 % kagera kuri 79%.



Uyu mushinga wagejeje amazi ku bigo by’amashuri 12, amavururo mato 5, centres z’ubucuruzi zisaga 7, n’inyubako za Leta 3.
Worohereje abaturage gufata amazi mu ngo nk'uko politike y’igihugu ibiteganya.

Batanze ubuhamya bw'uko bishimiye akamaro k'uyu muyoboro: Nyiranshuti Delphine wo mu kagari ka Mugano ati abana bacu barabohowe, ubu bariga neza kuko bavoma hafi. ijerikani ya litro 20 bayiguraga 200 frws ariko ubu  ijerikani 10
ni  ikuvuga litiro 200 ziragura amafaranga 100 gusa.

Kubera ko abaturage bangana na 21% bataragezwaho amazi meza,  ubufatanye bw’inzego zitandukanye buzakomeza kugira ngo NST2 izarangire abaturage b’Akarere ka Ngororero bafite amazi meza  100%.
Muri rusange uyu mushinga wabereye abaturage b’Akarere ka Ngororero ingirakamaro: Mu gihe cy’amezi 25 wamaze ukorwa, wazamuye imibereho y’abaturage kuko abasaga 3,460 babonye akazi.
Muribo 1,223 ni urubyiruko.
Abagenerwabikorwa biyemeje gukorera hamwe mu kubungabunga uyu mushinga kugira ngo uzabashe kuramba.
Umuyoboro utashywe mu gihe hizihizwa icyumweru cyahariwe amazi ku isi.
Uje ushimangira ubufatanye bwa Leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa nka Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD).
Abagenerwabikorwa basabwe kubungabunga uyu muyoboro bawurinda kwangirika.
Umuyobozi mukuru ushinzwe amazi isuku n'isukura muri Minisiteri y'Ibikorwa remezo Madame  Gemma ManiraritA!niwe wari umushyitsi mukuru. Yagize ati: "turi abakozi b'abaturage tukaba twishimira kubagezaho ibikorwa remezo bifuza. Aya mazi muyabyaze umusaruro w'igihe mwatakazaga mujya kuvoma, mwimakaze isuku ahantu hose, mwirinde indwara ziterwa n'umwanda mukaraba intoki kenshi."
Igikorwa cyitabiriwe kandi n'Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group Prof. Omar Munyaneza, intumwa ya BAD yateye inkunga uyu mushinga, intumwa za company BAOYER yubatse uyu muyoboro.

Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Bwana UWIHOREYE Patrick wari kumwe n'abayobozi n'abaturage b'umurenge wa Ngororero.

GUTAHA UMUYOBORO W'AMAZI MU MAFOTO


Ngororero: abamotari bibukijwe gukomeza kurwanya ruswa no kuba abanyamuryango ba Ejo Heza


Hamwe n’Itsinda ry'Ihuriro Nyafurika ry'Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya Ruswa (African Parliamentarians Network Against…

Read more →

Umurenge wa Muhororo: agashya "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU GIHE" kabavanye mu bukene

Abaturage bashoboye kwishakamo ibisubizo: mu Murenge wa Muhororo habonetse urugero rw'ibishoboka: Agashya kiswe "NDANDATA NKURANDATE TUGERANEYO KU…

Read more →

Ngororero: Nyuma y'umuganda rusange hamaganywe inzoga zitujuje ubuziranenge


Umuganda ngarukakwezi usoza ukwa Gashyantare wabereye mu mirenge yose. 
Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Bwira aho umuyobozi w'Akarere…

Read more →

Umurenge wa Nyange: CLADHO yasuye WASH and Nutrition Club yo muri GS Nyange

Mu rwego rwa gahunda y'Ijwi ry'Umuturage mu bimukorerwa, Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yakoreye mu Murenge wa Nyange aho yari kumwe…

Read more →

Ngororero: Abana bataye ishuli bagomba kurigarukamo bitarenze tariki 2/03/2026

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Mukunduhirwe…

Read more →

Ngororero: MINEMA yatanze amahugurwa yerekeye butabazi bwihuse

Uyu munsi habaye amahugurwa yerekeye ubutabazi bwihuse ku bagwiririwe b'ibiza yatanzwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa…

Read more →

Ngororero: Inkomezabigwi zubatse igikoni cy'ishuli kijyanye n'igihe

Itsinda rigizwe na Bwana KABANDA RUSANGIZA Jean Marie Vianney, Umukorerabushake mu rubyiruko ushinzwe Community Policing muri Minisiteri y’Ubutegetsi…

Read more →

Ngororero: abanyamuryango ba PSF bihaye ukwezi bakaba barangije kwishyura imisanzu.

Umuyobozi w'Akarere Bwana NKUSI Christophe yayoboye inama  nyunguranabitekerezo ngarukamwaka ihuza Ubuyobozi bw'Akarere n'Abikorera.
Inama yunguranye…

Read more →

Ngororero: Ibibazi bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage bikomeje gushakirwa ibisubuizo

Umuyobozi w’Akarere Bwana NKUSI Christophe, afatanyije na Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu MUKUNDUHIRWE Benjamine yayoboye inama…

Read more →
-->